Kohereza ingabo muri Congo kwa SADC ntibizakemura ikibazo – Kabila

Joseph Kabila wasimbuwe ku butegetsi bwa RDCongo na Felix Tshisekedi, yavuze ko imirwano iri hagati y’igisitikare cya leta n’umutwe wa M23 ishobora guhungabanya Akarere , abwira umuryango wa SADC ko kohereza ingabo muri Congo atari byo byakemura ikibazo.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru SundayTimes cyo muri Afurika y’Epfo ,Joseph Kabila wahoze ari perezida wa DR Congo yatangaje ko iki gihugu “kiri hafi guturika kubera intambara y’imbere” avuga ko ishobora no guhungabanya akarere kose.”

Tshisekedi aheruka gushinja Kabila ko ari we muntu “nyawe uri inyuma y’ibi byose”, amushinja gufasha umutwe wa M23.

Joseph Kabila yavuze ko nyuma yo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro uko gushimwa  kutatinze  kuko ashinja Tshisekedi ko yahise arenga ku masezerano mashya ya politike yari yumvikanyweho.

Yongeraho ko ibintu “byarushije kuba bibi. Kugeza aho igihugu kiri hafi guturika kubera intambara y’imbere, ishobora no guhungabanya akarere kose”.

Joseph Kabila yatangaje ko niba aya makimbirane n’imizi yayo bidakemuwe neza, umuhate wo kuyarangiza uzaba imfabusa.

Kabila avuga ko ikibazo cya DR Congo kitarangirira gusa ku mutwe wa M23, ashinja Tshisekedi “kugerageza kumvikanisha ko ari umutwe w’abanyamahanga udafite impamvu zifite ishingiro urwanira”.

Kabila avuga ko impamvu nyamukuru y’iki kibazo ari “ubushake buboneka bwa leta iriho bwo kwica amasezerano yavuye mu biganiro byahuje Abanyecongo i San City bikageza ku itegeko nshinga ryatowe mu 2006”.

Yongeraho ati “Kugerageza kwose kurangiza iki kibazo wirengagije imizi yacyo…ntibizageza ku mahoro arambye”.

- Advertisement -

Kabila yabwiye ingabo z’Umuryango w’iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SADC,ko kohereza ingabo ku rugamba muri Congo ko atari byo bizarangiza ikibazo.

BBC isubiramo amagambo ye agira ati “Isi irareba niba Afurika y’Epfo ikomeza kohereza ingabo muri DRC gufasha ubutegetsi bw’igitugu, no kurwanya ibyifuzo by’abaturage ba Congo”.

Leta ya DR Congo ntacyo irasubiza ku byatangajwe na Joseph Kabila ku cyumweru, gusa isanzwe ivuga ko ari we uri inyuma ya M23.

Félix Tshisekedi aheruka gushinja Joseph Kabila kuba inyuma y’imirwano iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo .

UMUSEKE.RW