Lawal Abubakar waciye muri AS Kigali yitabye Imana

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umunya-Nigeria wakiniraga Vipers SC yo muri Uganda, Lawar Abubakar, yitabye Imana azize impanuka ya moto yabereye mu Mujyi wa Entebbe muri Uganda.

Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere. Amakuru avuga kuri iyi mpanuka, yatangajwe n’ibinyamakuru bikomeye byo muri Uganda, byemeje ko Lawar yakoze impanuka ubwo yari ari kuri moto mu Mujyi wa Entebbe.

Ibinyamakuru birimo KFM, NTV byo muri Uganda, biri mu byatangaje iyi nkuru ubwo impanuka yahitanye Lawar, yari ikimara kuba. Uyu mugabo w’imyaka 29, yageze muri Vipers SC mu 2022 avuye muri AS Kigali yari yaraheshe igikombe cy’Amahoro.

Yafashije Vipers SC kwegukana igikombe cya shampiyona 2022-23 nyuma yo kurusha KCCA FC ibitego.

Mbere yo kuva mu Rwanda, Lawar yahesheje AS Kigali igikombe cy’Amahoro
Lawar yari yageze muri Vipers SC mu 2022
Yahaye ibyishimo abakunzi ba AS Kigali
Abanya-Uganda bazahora bibuka igikombe cya shampiyona yabahesheje

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *