M23 yaciye amarenga yo gufata Bukavu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
M23 yaciye amarenga yo gufata Bukavu

Ihuriro Alliance Fleuve Congo(AFC/M23) ryatangaje ko niba nta gikozwe leta ya Kinshasa ngo ihagarike urugomo n’ubwicanyi bikorerwa abatuye Bukavu, rijya ku bohora abaturage.

Mu itangazo AFC/M23 yasohoye yavuze ko “ Yumvise gutaka kw’abaturage ba Bukavu, ko ingabo za leta FARDC n’abo bafatanya bakomeje gukorera abaturage ibikorwa by’ubugome ariko ntibivugwe birImo ubwicanyi ndetse no gusahura imitungo .”

AFC/M23 ivuga ko niba ibi bikorwa bidahagaze “ Nta yandi mahitamo, turahita twihutira kujya gutabara abanye-Congo.”

Ivuga ko kurinda abaturage ari inshingano zabo kandi bizeza abantu ko hagiye gukorwa ibishoboka byose ngo umutekano wongere ugaruke i Bukavu.

M23 ishinja  MONUSCO  gukwirakwiza amakuru atari ukuri  ikayisaba kubihagarika.

Bamwe mu batuye Umujyi wa Bukavu  baheruka kubwira UMUSEKE ko abayobozi n’abanyamafaranga batangiye guhungisha  imiryango yabo mu Mujyi wa Bujumbura n’ahandi. Amashuri, amaduka ndetse n’amabanki byafunze.

Umutwe wa M23  wakomeje kugenda wegera Umujyi wa Bukavu ndetse amakuru akavuga ko wegereye hafi y’ikibuga cy’indege cya Kavumu mu Mujyi wa Bukavu.

Mu cyumweru gishize nibwo abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC bigaga uko umutekano mu Burasirazuba bwa Congo wagaruka ndetse n’imirwano igahagarara.

Yabaye hashize iminsi umutwe wa M23 uhaganye n’ingabo za Leta, FARDC,utangaje agahenge nyuma yo gufata Goma go gushyiraho abayobozi b’uwo Mujyi.

- Advertisement -

Mu myanzuro y’iyi nama , hanzuwe ko uyu mutwe uzaganira na leta ya Congo hakurikijwe ibiganiro bya Nairobi na Luanda byahujwe.

Icyakora M23 ivuga ko itazarebera abaturage bicwa ngo “ Kurinda abaturage ari cyo bifuza.”

ISESENGURA

 UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *