M23 yageze mu Mujyi wa Bukavu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abarwanyi ba M23 bagaragaye hagati mu mujyi wa Bukavu ahazwi nka Place de l'Independance

Amakuru aremeza ko umutwe wa M23 wamaze kugera mu Mujyi wa Bukavu ndetse  kuva ku mugoroba wo ku wa gatanu nyuma y’uko ingabo za leta n’abayobozi bo mu  Ntara ya Kivu y’Epfo bahunze, wafashe igice kinini cyawo.

Umunyamakuru ukorera radio Maendeleo i Bukavu yabwiye BBC dukesha amakuru ko abarwanyi ba M23 kugeza mu ijoro ryo ku wa gatanu “bari barimo kwinjira ari benshi mu bice bitandukanye bya Bukavu”.

Abajijwe niba umujyi wose wafashwe yagize ati “Nimugoroba bari bageze kuri Place de l’independence hagati mu mujyi, nyuma yo gufata Kavumu baturutse mu majyaruguru y’umujyi binjira muri Kabare na Bagira, kandi nakubwira ko komine Kadutu y’umujyi na yo bayirimo”.

Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 avuga ati “Nakwemeza ko twinjiye muri Bukavu uyu mugoroba, kandi ejo [ku wa gatandatu], tuzakomeza ku gikorwa cyo gusukura umujyi”.

Mbere, Kiliziya Gatolika na sosiyete sivile ya Kivu y’Epfo bari bagaragaje ubwoba ko imirwano nibera mu mujyi wa Bukavu hazaba kumeneka amaraso menshi ariko amakuru aravuga ko M23 yageze  Bukavu hatabayeho imirwano ikomeye.

Mu ijoro ryo ku wa gatanu mu duce tumwe na tumwe tw’umujyi wa Bukavu hari hacyumvikanaga amasasu macye macye,

Radio Okapi ivuga ko abarwanyi ba M23 binjiye muri Bukavu abaturage barebera “nta ubarwanya”.

M23 ifashe Bukavu mu gihe Perezida wa Congo ,Felix Tshisekedi ari mu Budage mu nama yiga ku mutekano, aho yasabye amahanga gufatira ibihano u Rwanda ashinja kuvogera ubusugire bw’igihugu cye.

Mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika  ibera Addis Ababa muri Ethiopia , Perezida KAGAME yavuze ko “ Adakangwa n’abakomeje gukoresha ibihano nk’ibikangisho.”

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *