Abarwanyi ba M23 batangiye kugenzura umupaka wa Kamanyola ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma yo kwinjira muri uyu mujyi muto ufite amateka akomeye.
Ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa 19 Gashyantare 2024, ni bwo aba barwanyi bari bamaze gufata uyu mupaka uhuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Rwanda n’u Burundi.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, abarwanyi ba M23 nibwo binjiye mu Mujyi wa Kamanyola, ariko ntibahita bafata umupaka.
Mu gitondo cy’uyu wa Gatatu habaye imirwano idakanganye hagati yabo n’ingabo z’u Burundi hamwe na Wazalendo bari bagerageje kwihagararaho.
Ubwo abarwanyi ba M23 binjiraga kuri uyu mupaka, abashinzwe umutekano bawurindaga ku ruhande rwa RDC bahise bahunga.
UMUSEKE wamenye ko bamwe mu barwanyi ba Wazalendo ndetse n’abasirikare b’Abarundi batawe muri yombi n’umutwe wa M23.
Umwe mu baturage yagize ati: “Hari benshi mu ba Wazalendo n’Abarundi bafashwe, bakusanyirijwe ahantu hamwe kuko bari bafite n’ibyo bari basahuye.”
Undi nawe avuga ko ubu mu Mujyi wa Kamanyola hatekanye kuko batabawe n’abarwanyi ba M23, mu gihe ngo bari barembejwe n’ubugizi bwa nabi bwa FARDC n’abo bakorana.
Ati “Twabakiriye neza, twabagemuriye amata na jus kuko bari barushye kandi badutabaye.”
- Advertisement -
Kugeza ubu, ingabo za DR Congo zavuye i Bukavu, n’izari zisanzwe ku mupaka wa Kamanyola, zahungiye mu mujyi wa Uvira, ushobora kugwa mu biganza bya M23 mu gihe cya vuba cyane.
Umwe mu baturage uri muri Uvira ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yabwiye UMUSEKE ko ibintu byadogereye, abaturage bavanze n’abasirikare bari guhungira mu Burundi.
Avuga ko umujyi wa Uvira wa kabiri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ushobora gufatwa na M23 nta mirwano ikomeye ibaye, kuko n’ingabo z’u Burundi ziri mu bari gukiza amagara.
Ati “Amasasu ari kumvikana mu bice bimwe by’umujyi wa Uvira, abaturage bari guhunga. Abapolisi n’abasirikare bari guhungira i Burundi bahunganye imbunda n’ibindi bikoresho.”
Kuva Uvira ugera mu mujyi wa Bujumbura ni intera y’ibirometero 27, iminota 44 n’imodoka cyangwa amasaha 6 n’amaguru.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Général de Brigade Baratuza Gaspard, yavuze ko abasirikare ba FDNB boherejwe muri RDC bakomeje ibikorwa byabo mu duce bashinzwe.
Hagati aho, ku ruhembe rwo mu majyaruguru, imirwano yabereye i Kitsombiro muri teritwari ya Lubero, hagati ya M23 n’ingabo za leta, muri 30 Km uvuye Lubero-Centre, 75 Km uvuye mu mujyi wa Butembo, na 129 Km uvuye mu mujyi wa Beni.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW