Mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abagore kizabera muri Maroc uyu mwaka, ikipe y’Igihugu ya Misiri yatsinze u Rwanda igitego 1-0 mu mukini wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Saa Cyenda z’amanywa, ni bwo Sylvina Garnett wayoboye umukino, yari ahushye mu ifirimbi awungije. Abafana bo ntibari benshi, cyane ko ikigero cyo gushyigikira ruhago mu Rwanda kikiri hasi.
Ni umukino wayobowe n’abasifuzi bakomoka muri Libérie, bari bayobowe na Sylvina Garnett wari hagati mu kibuga, Hannah Moses na Tracy Chayee bari ku ruhande mu gihe umusifuzi wa kane yari Love Wehyee.
Watangiye wihuta ku mpande zombi, ndetse amakipe yombi nta yigeze ishaka gukinira inyuma. Ku ruhande rw’u Rwanda, abarimo Usanase Zawadi, Niyonshuti Emerance, bagerageje guha akazi gakomeye Misiri ariko igitego kirabura.
Misiri yanyuzagamo igahererekanya neza biciye kuri kapiteni wa yo, Mahira Ali Mohmed Ali Eldanbouk na Noha Noha Tarek Sayed Saber Tarek, bagumanaga umupira bagamije gukoresha amakosa menshi abakinnyi b’Amavubi y’Abagore.
Ku munota wa 27, u Rwanda rwashoboraga kubona igitego ku mupira Zawadi yazamukanye neza awucishije ku ruhande rw’iburyo ariko awugaruye mu rubuga rwa Misiri ubura uwukina.
Amakipe yombi yakomeje gucungana kugeza iminota 45 y’igice cya mbere irangiye nta kipe n’imwe ibashije kubona izamu ry’indi.
Igice cya Kabiri kigitangira, Casa Mbungo André utoza Amavubi y’Abagore, yahise akora impinduka akuramo Ingabire Aline wahise asimburwa na Mukantaganira Joselyne.
Ku munota wa 61 w’umukino, ni bwo ibintu byabaye bibi ku Banyarwanda nyuma y’igitego cyatsinzwe na Habib Esam Mohamed Hafiz nyuma yo kuzamukana umupira ku ruhande rw’ibumoso agacenga umunyezamu, Angeline maze umupira awushyira mu rushundura.
- Advertisement -
U Rwanda rukimara gutsindwa igitego, rwahise rukora impinduka, havamo Uwitonze Nyirarukundo wasimbuwe na Mukagatete Emelyne wari uhawe inshingano zo kwihutisha imipira igana imbere aciye ku ruhande.
Ku munota wa 80, Zawadi yashoboraga kubonera Amavubi y’Abagore igitego ariko umupira yateresheje umutwe ugana mu izamu, ufatwa neza na Habib Emad Sabry wari mu izamu rya Misiri.
Misiri yakoze impinduka ku munota wa 83 ubwo yakuragamo Habib Esam Mohamed Hafiz wanatsinze igitego, agasimburwa na Manar Elsayed Hany Salem. U Rwanda rwongeye gukora impinduka ku munota wa 82 ubwo havagamo Uwimbabazi Immaculée wasimbuwe na Mutuyemariya Florentine. Zari impinduka zigamije gusatira kuko havuyemo umukinnyi wugarira asimburwa n’ukina hagati ajyana imipira imbere.
Gusa Abanya-Misiri bakomeje gucunga igitego cya bo, kugeza iminota 90 irangiye ari 1-0. Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 25 Gashyantare 2025 ukazabera mu Misiri.
Ikipe izasezerera indi muri izi zombi, izajya mu kindi cyiciro kizatanga izahita yerekeza mu Gikombe cya Afurika.
Ababanjemo ku mpande zombi:
She-Amavubi XI:
Ndakimana Angeline, Uwimbabazi Immaculée, Usanase Zawadi, Mukeshimana Dorothée, Maniraguha Louise, Uwitonze Nyirarukundo, Ishimwe Mizero Evelyne, Ingabire Aline, Dukuzumuremyi Marie Claire, Niyonshuti Emerance, Uzayisenga Lydia.
Misiri XI:
Habiba Emad Sabry Mohamed Eltaher, Nour Fahmi, Nada Emad Awwad, Ahed Tark Gamyel Bhgat, Eman Kassem, Mahira Ali Mohmed Ali Eldanbouki, Nour Abdel Wahed Elsayed Masoud, Yassmin Mohamed Abdelaziz Hassanin, Amira Mohamed Abdelhamid Mohamed, Noha Noha Tarek Sayed Saber Tarek.
UMUSEKE.RW