Abakinnyi ndetse n’abayobozi ba Rayon Sports, ntibabanye neza kubera agahimbazamusyi abakinnyi bemerewe ku mikino itandukanye ariko ntibagahabwe uko bagasazeranyijwe.
Ubuyobozi ndetse n’abandi bakunzi ba Rayon Sports basanzwe bayiba hafi cyane, bafashe icyemezo cyo kuzamura agahimbazamusyi k’abakinnyi ku mikino batsinze mu rwego rwo kubatera ingabo mu bitugu mu rugendo rwo gushaka igikombe cya shampiyona n’Icy’Amahoro by’uyu mwaka.
Ibi byatumye abakinnyi bakinana ishyaka ridasanzwe ndetse bibahesha kuba kugeza ubu, Gikundiro ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 40 mu mikino 17 imaze gukinwa.
Gusa uyu mubano mwiza w’abakinnyi n’abayobozi ba bo, wajemo agatotsi nyuma y’uko badahawe agahimbazamusyi bari basanzwe bahabwa k’ibihumbi 150 Frw ku mikino batsinze.
Ibi byahereye ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Kiyovu Sports, abakinnyi babwirwa ko bazahabwa agahimbazamusyi k’ibihumbi 120 Frw nyamara bo mbere bari babwiwe ko bahabwa ibihumbi 150 Frw nk’uko byari bisanzwe. Ikirenze kuri ibi kandi, bahise banabwirwa ko mu gihe bazaba babashije gusezerera Rutsiro FC muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, bazahabwa ibihumbi 40 Frw asanzwe anari mu masezerano ya bo.
Uku gutungurwa kw’abakinnyi, kwakuruye umwuka utari mwiza mu Nzove, cyane ko ari ikipe ikomeje urugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona iheruka mu 2019.
Kimwe mu bintu bitera imbaraga abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, ni ukuzamura agahimbazamusyi ku mikino batsinze.
UMUSEKE.RW