Abagizi ba nabi baravugwaho kwica umugabo wakoze mu nzego z’umutekano

Muhanga: Rukwirangoga Tharcisse w’Imyaka 50 y’amavuko birakekwa ko yatewe icyuma bikamuviramo urupfu, kugeza ubu biri mu iperereza nk’uko ubuyobozi bubivuga.

Rukwirangoga Tharcisse yari atuye mu Mudugudu wa Nyarucyamu, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye,  amakuru avuga ko mbere yafashwe n’abantu bataramenyekana kugeza ubu bakamutera icyuma mu rubavu, no mu  mutwe bakamusiga ari intere.

Ayo makuru avuga ko Rukwirangoga yafashwe n’abo bagizi ba nabi mu cyumweru gishize ku isaha ya saa mbili z’umugoroba avuye gukatisha itike yo kujya mu kazi, bamutera icyuma mu bice bitandukanye by’umubiri we bahita biruka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude yabwiye UMUSEKE ko  abahatuye bababwiye ko basanze umuntu ameze nabi bihutira kugerayo.

Gitifu avuga ko babanje gukeka ko yatsikiye akavunika.

Ati “Twamujyanye i Kabgayi bamwohereza mu Bitaro bikuru bya Kigali (CHUK).”

Nshimiyimana avuga ko nyuma aribwo bamenye ko abaganga bamucishije mu cyuma basanga urutirigongo rwe rwavunitse, bigakekwa ko yakubiswe icyuma.

Gitifu avuga ko amakuru y’urupfu rwa Rukwirangoga Tharcisse akiri mu iperereza ko inzego zibishinzwe ari zo zishobora kwemeza intandaro y’urupfu rwe, niba rwaraturutse  ku bagizi ba nabi.

Umurambo wa Nyakwigendera uri mu buruhukiro mu bitaro bya CHUK.

- Advertisement -

Nyakwigendera biteganyijwe ko azashyingurwa tariki ya 13 Gashyantare 2025 i Kanombe.

Rukwirangoga Tharcisse biravugwa ko yigeze gukora mu nzego z’umutekano imyaka myinshi. Asize umugore n’abana bane.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga