Muhanga: Abasore n’inkumi bakekwaho ubujura batawe muri yombi

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Itsinda ry'abasore, n'inkumi bakekwaho ubujura batawe muri yombi

Itsinda ry’abantu 12 rigizwe n’abasore, abagabo n’inkumi bo  mu Mujyi wa Muhanga ryafashwe rikekwaho ibikorwa by’ubujura.

Polisi mu Karere ka Muhanga yaguye gitumo abasore, abagabo barindwi n’abakobwa batanu ibashinja ubujura.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE ko abo bakekwaho ubujura bafatiwe muri operasiyo yakozwe n’Inzego z’Umutekano kuko abasore bategeraga abaturage mu Mudugudu wa Ruvumera, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye bakabambura ibyo bafite.

SP Emmanuel avuga ko ibyo abo basore bamburaga abaturage bajyaga kubihisha mu nzu abo bakobwa bacumbitsemo bakagabana amafaranga abivuyemo.

Ati “Abafashwe bose barashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bigayitse by’ubujura.”

Umuvugizi wa Polisi avuga ko abafashwe bitwikiraga ijoro bagategera abaturage mu nzira ziva cyangwa zijya mu Mudugudu wa Ruvumera, ibyo bibye bakabijyana mu macumbi babanagamo n’abo basore ndetse n’abagabo.

SP Emmanuel avuga ko Polisi iburira umuntu wese utekereza kwishora mu byaha, kubireka kuko itazamwihanganira.

Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara y’Amajyepfo avuga ko ashimira ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gukumira icyaha kuko batanga amakuru ku bantu nk’aba bahungabanya Umutekano bagafatwa.

Mu byumweru bishize itsinda ry’abajura riherutse gutegera abantu hafi n’igororero rya Muhanga rirabakomeretss ribambura amatetelefoni n’ibikapu.

- Advertisement -

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Ruhina bakavuga ko atari ubwa mbere kuko aho hantu hashize igihe bahamburira abagenzi kandi ari mu marembo y’igororero rihafite uburinzi bufite intwaro.

Abafashwe  bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Nyamabuye mu gihe hategerejwe ko dosiye zabo zishyikirizwa Ubushinjacyaha.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *