Muhanga: Impanuka ya ‘Ambulance’ yakomerekeyemo batanu

Imbanguragutabara y’Ibitaro bya Nyabikenke yakoreye impanuka mu Murenge wa Mushishiro ikomerekeramo abantu batanu barimo n’Umurwayi.

Iyo mbanguragutabara yavaga mu Bitaro bya Nyabikenke ijyanye umurwayi mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Kigali(CHUK).

Umuyobozi wungurije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert avuga ko iyo mpanuka yakomerekeyemo umushoferi w’iyo mbangukiragutabara, umurwayi, umurwaza ndetse n’abaforomo babiri.

Mugabo avuga ko iyo modoka yananiwe gukata ikona irenga umuhanda.

Ati:’Amakuru twamenye nuko abakoze impanuka bakomeretse bidakabije’.

Mugabo avuga ko iyo mpanuka ikimara kuba bahamagaye imbangukiragutabara ya gisirikare ndetse n’iy’i Bitaro bya Kabgayi kugira ngo zijyane inkomeri i Kabgayi.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste avuga ko umurwayi wakomeretse yari agiye i Kigali guca mu cyuma cya Scaneur, akavuga ko abaganga batangiye kubitaho kandi ko bafite icyizere ko baza koroherwa.

Gusa bamwe mu baturage bageze aho impanuka yabereye, bavuga ko abakomeretse bahavuye bamerewe nabi kuko bavaga amaraso menshi.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

- Advertisement -