Muhanga: Umusore yagwiriwe n’ikirombe arapfa

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Ibiro by'Akarere ka Muhanga

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga buvuga ko umusore w’imyaka 18 witwa Rukundo Avelin yagwiriwe n’ikirombe, agapfa.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Ngaru, mu Murenge wa Nyarusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Ndayisaba Aimable, yabwiye UMUSEKE ko ikirombe uyu musore yaguyemo hari hashize iminsi cyarafunzwe.

Avuga ko Rukundo Avelin na bagenzi be bane bazindutse kare mu gitondo bajya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe. Babiri muri bo ikirombe kirabagwira, ariko uwari kumwe na Rukundo abasha kuvamo ari muzima.

Ati: ‘Ikirombe Rukundo yaguyemo cyakorerwagamo na Kampani yitwa SOREMI-INTEGO Ltd, gusa mugenzi we bari kumwe yavunitse.’

Gitifu Ndayisaba avuga ko iyo mpanuka ikimara kuba, batabaje abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha bashinzwe gusuzuma, barahagera bakora iperereza ry’ibanze.

Umurambo wa Rukundo Avelin wajyanwe ku bitaro by’i Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *