Varisito Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari kumwe n’umugore we, aho bagiye kwifatanya n’Abanyamerika mu masengesho yo gusabira icyo gihugu cy’igihangange ku Isi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 03 Gashyantare 2025, ni bwo Perezida Ndayishimiye na Angeline Ndayubaha bafashe rutemikirere ibajyana i Washington DC.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Ntare Rushatsi, byanditse kuri X ko yitabiriye ayo masengesho azaba ku wa 5-6 Gashyantare, ku butumire bwa Amerika.
Abitabira ayo masengesho yo gusabira Amerika barimo abagize Guverinoma ya USA, abagize Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, n’abahagarariye ibihugu byabo mu bya Dipolomasi muri Washington.
Yitabirwa kandi n’abahagarariye Umuryango w’Abibumbye, n’abayobozi b’ubucuruzi muri Amerika no hanze yayo.
Hari amakuru avuga ko muri Amerika, Perezida Ndayishimiye azaganira n’abategetsi bakomeye hirya no hino ku Isi, aho azabagezaho uko igihugu cye kigeramiwe n’ubukene.
Byitezwe ko uyu mugabo ushuditse na Tshisekedi, azatakambira abo bategetsi kugira ngo bafatire u Rwanda ibihano, nk’uko amaze iminsi abisaba umuhisi n’umugenzi.
Ku wa 31 Mutarama 2025, Ndayishimiye yabwiye abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi ko niba nta gikozwe ku Rwanda, Akarere kose kazagira intambara.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko bazi ko u Rwanda rufite imigambi yo gutera Uburundi, ariko ko abarundi babizi kandi bazirwanaho.
- Advertisement -
Yavuze ibi mu gihe u Burundi bukomeje gukorana na FARDC, FDLR, Wazalendo, SADC n’imitwe y’inyeshyamba iteraniye M23.
Perezida Ndayishimiye amaze igihe agaragaza ko azafasha uwo ari we wese guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, yita gashozantambara mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW