Nduhungirehe yavuganye  kuri telefoni na Troy fitrell wa Amerika

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Nduhungirehe yavuganye  kuri telefoni na Troy fitrell wa Amerika

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda ,Amb Olivier Nduhungirehe, yavuganye kuri telefoni n’Umunyamabanga wungirije  wa Leta zunze ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Afurika, amb. Troy fitrell ku bibazo by’umutekano mucye wa congo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ku rubuga rwa x, rwahoze ari twitter, yavuze ko “ yagiranye ikigniro kiza  kuri telefoni na troy fitrell, uri gukora nk’Umunyamabanga wa leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe  Afurika.”

Yongeraho ko ibiganiro byabo byibanze ku mubano uri hagati ya leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’u Rwanda ,ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’ibyaganiriwe mu nama yahuje EAC  na SADC igamije gushaka igisubizo cy’amahoro mu karere.

Si ubwa mbere Amerika iganiriye n’u Rwanda ku bibazo by’umutekano mucye muri Congo kuko no mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama , Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga wa leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, ku bibazo by’umutekano mucye muri Congo.

Icyo gihe abayobozi bombi  bemeranyije ko impande zihanganye zahagarika imirwano.

Nyuma y’ikiganiro, Amerika yavuze ko “ihangayikishijwe n’imirwano iri mu burasirazuba bwa Congo no kuba umujyi wa Goma warafashwe n’umutwe wa M23.

Rubio yasabye ko imirwano ihagarara ako kanya kandi impande zihanganye zikareka kuvogera ubusugire bw’igihugu.”

Kugeza ubu impande zihanganye zatanze agahenge katangiye kuwa 14 Mutarama 2025.

Gusa M23 iherutse gusohora itangazo ivuga ko mu gihe ubwicanyi bukorerwa abasivile bukomeje mu mujyi wa  Bukavu, itazarebera igomba kugira icyo ikora.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *