Umugabo waregwaga gutera ushinzwe kwishyuza amafaranga y’umutekano akamunera ibirahure, akanamwicira imbwa yarekuwe.
Mu gicuku cyo kuwa 28 Mutarama 2025 nibwo umugabo usanzwe wishyuza amafaranga ahembwa abakora irondo ry’umwuga mu Mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yatewe n’abaturanyi be barimo uwitwa Mbazibose Evariste.
Bamennye ibirahure by’inzu ye banamusaba gusohoka ngo kuko yigize umunyabwange.
Mu kiganiro Mugabo Justin aherutse kugirana na UMUSEKE yavuze ko imbwa ye yamotse yirukankana bariya bagizi barayica.
Abo bakekwaho ubugizi bwa nabi RIB yatangiye kubashakisha barimo uwitwa Mbazibose Evariste afungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana i Nyanza. RIB yakoze dosiye iyishyikiriza ubushinjacyaha.
Mu kiganiro UMUSEKE wongeye kugirana na Mugabo Justin yavuze ko umushinjacyaha wari ufite iriya dosiye yahamagaye uriya Mugabo Justin maze abahuza na Mbazibose amusaba imbabazi anamubwira ko ibyo yakoze abyemera kandi yabitewe n’ubusinzi.
Mugabo Justin yagize ati”Nshingiye ko ntacyo twari dusanzwe dupfa imbabazi nazimuhaye kugira ngo aze akomeze yitungire abana be”
Mbazibose kandi yemeye kumuriha ibirahure yamennye maze kuri uyu wa 26 Gashyantare 2025 arafungurwa ubu akaba ari mu muryango we
Theogene NSHIMIYIMANA
- Advertisement -
UMUSEKE.RW i Nyanza