Orion BBC yabonye umufatanyabikorwa – AMAFOTO

Orion BBC yo mu Cyiciro cya Mbere muri shampiyona ya Basketball, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete y’imikino y’amahirwe ya Winner Rwanda, Azamara umwaka umwe ushobora kongerwa.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa kane. Ni umuhango witabiriwe n’abakinnyi bose ba Orion BBC ndetse n’umuyobozi wa yo, mu gihe iyi Sosiyete y’imikino y’amahirwe, yari ihagarariwe n’umuyobozi mukuru wa yo, Shaul Hatzir.

Uretse ibi kandi, Winner izaba kandi umuterankunga w’igikorwa cy’iyi kipe cyitwa “One Shot, One Tree”, aho buri mukino wa shampiyona, amanota azajya atsindwa azajya agena umubare w’ibiti biterwa mu  mu rwego rwo kurengera Ibidukikije. Ibi bihuye neza n’Indangagaciro z’iyi Sosiyete zo gushyigikira ibikorwa bifitiye akamaro Igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir, yavuze ko guhitamo kwifuza ubufatanye n’iyi kipe, ari uko bayibonamo ikipe y’ikigugu y’ejo hazaza ariko kandi ikirenze kuri ibyo ari uko yiganjemo abakiri bato kandi biri mu ntego za bo zagutse zo guteza imbere abato.

Ati “Muri Winner, twizera imbaraga z’ikipe nka Orion BC. Ifite indoto n’icyerekezo cyo gutera imbere. Guha icyerekezo abakiri bato muri Basketball ndetse no kugira uruhare mu Iterambere ry’Umuryango Nyarwanda.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bizeye ko ibyo bakora bizarushaho kumenyekana kandi bikagera kure, bigezwemo uruhare na Orion BBC.

Ati “Ubu bufatanye, buzadufasha kubaka isura ya Sosiyete yacu mu guteza imbere Siporo ya Basketball mu Gihugu. Kandi tuzajya tunatanga umusanzu mu kurengera Ibidukikije, binyuze mu gikorewa cya Orion cyiswe One Shot, One Tree.”

Umuyobozi wa Orion BBC, Mutabazi James, yavuze ko ubu bufatanye biteguye kububyaza umusaruro mu kuzamura urwego rw’ikipe ya bo, kandi biteguye kuzitwara neza muri shampiyona.

Ati “Ikinini cyane, ni ubushobozi.  No kugira ngo turebe ko twagera ku ntego twihaye uyu mwaka. Hari kinini bizongera ku byo twari dufite.”

- Advertisement -

Yakomeje avuga ko biteguye kuzafasha iyi Sosiyete kumenyekanisha ibyo ikora bijyanye n’imikino y’amahirwe, kandi biteguye kubikora neza.

Ati “Barifuza ko tubabera ikiraro kigeza ibikorwa bya bo mu bantu. No kugira ngo twongere kumenyekanisha izina basanzwe bafite. Atriko nk’ibigo by’ishoramari byose baba bifuza gukomeza kumenyekanisha izina rya bo.”

Uyu muyobozi yavuze kandi ko Winner Rwanda, yiteguye gutera inkunga gahunda zose zijyanye n’iterambere muri iyi kipe, zirimo gushyira imbaraga mu bato n’ibindi bikorwa byose biganisha ku Iterambere.

Iyi Sosiyete, isanzwe ari izina rinini mu Rwanda mu bijyanye n’imikino y’amahirwe. Imwe mu mikino y’amahirwe ikinirwa, harimo umupira w’amaguru, Casino n’indi.

Uretse ibi kandi, Winner, ifitanye ubufatanye na Vision FC ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Orion BBC imaze imyaka ibiri ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere ya Basketball mu Rwanda. Kimwe mu bikorwa bikomeye basanzwe bakora, harimo kubungabunga Ibidukikije biciye muri gahunda ya ‘One Shot, One Tree’ igamije gutera Ibiti.

Amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi
Umuyobozi Mukuru wa Winner Rwanda, Shaur, yishimiye ubufatanye na Orion BBC
Orion BBC yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Winner Rwanda
James Mutabazi uyobora Orion BBC, yavuze ko amasezerano y’ubufatanye bagiranye n’iyi Sosiyete, azabafasha guhindura ubuzima bw’abakinnyi
Abakinnyi bari bafite akanyamuneza
Ubwo Orion BBC yashyiraga umukono kuri aya masezerano
Abakinnyi b’iyi kipe bose, bari bahari
Umutoza mukuru wa Orion BBC, yari ari muri uyu muhango

UMUSEKE.RW