Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam, Tshisekedi na Ndayishimiye ntibahari

Abakuru b’ibihugu batandatukanye bari i Dar es Salaam mu nama yiga uko uburasirazuba bwa Congo bwagira amahoro, Perezida Paul Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bageze i Dar es Salaam mu gihe uwa Congo Kinshasa yohereje intumwa.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Village Urugwiro byasohoye amafoto Perezida Kagame amaze kugera i Dar es Salaam.

Amashusho ya RBA agaragaza Perezida Kagame asuhuza abakuru b’ibihugu barimo Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Yoweri Museveni wa Uganda, William Ruto wa Kenya, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia, Hakainde Hichilema wa Zambia, yanasuhuje Minisitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa, Mme Judith Tuluka Suminwa uhagarariye Perezida Felix Tshisekedi mu nama, na Gervais Ndirakobuca Minisitiri w’Intebe w’u Burundi hari na Perezida wa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat.

Iyi nama irimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete António uhagarariye Perezida João Lourenço.

Abandi bakuru b’ibihugu bataje mu nama harimo Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo yahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ronald Ozzy Lamola kimwe na Malawi ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC) n’abo muri Africa y’Amajyepfo (SADC) igamije kurebera hamwe igisubizo ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo.

Perezida Antoine Felix Tshisekedi ntiyayitabiriye imbona nkubone cyakora umusangiza w’amagambo yavuze ko ayikurikirana mu buryo bwa Online. Na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yohereje intumwa.

Inkuru irambuye….

VIDEO OF REMARKS

- Advertisement -

UMUSEKE.RW