Perezida KAGAME yakiriye umuyobozi wa Banki y’Isi mu karere

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye  Umuyobozi wa Banki y’Isi  mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba birimo u Rwanda, Kenya, Uganda na Somalia, Qimiao Fan, baganira ku iterambere ry’u Rwanda na Banki y’Isi. 

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,Village Urugwiro, bivuga ko “  baganiriye ku bintu bitandukanye birimo ibikorwaremezo, ubuhinzi , n’ibindi bitandukanye.”

Qimiao Fan yahawe inshingano zo kuyobora banki y’Isi muri ibi bihugu muri Nzeri umwaka ushize.

Uyu mugabo afite ubunararibonye bw’imyaka 35 mu gukurikirana ibikorwa by’iterambere, yatangiye gukorera Banki y’Isi mu 1991.

Fan afite impamyabumenyi y’Ikirenga mu by’Ubukungu (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Birmingham, mu Bwongereza, akaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Banki y’Isi kandi isanzwe ifatanya n’u Rwanda mu mishinga itandukanye igamije iterambere mu nzego zirimo iz’uburezi, kurandura ubukene, kurwanya imirire mibi n’ibindi.

Perezida KAGAME na Fan baganiriye ku bintu bitandukanye biromo ibikorwaremezo, ubuhinzi

UMUSEKE.RW