Rayon Sports WFC yegukanye Irushanwa ry’Intwari

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutsinda Indahangarwa WFC penaliti 5-4 mu mukino amakipe yombi yasoje iminota 120 anganya 0-0, Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’Intwari 2025.

Kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo hakinwe imikino ya nyuma isoza Irushanwa ry’Intwari ry’uyu mwaka.

Ni imikino yabereye kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa Saba z’amanywa. Umukino wabanjirije iyindi, ni uw’abakobwa wahuje Indahangarwa WFC na Rayon Sports WFC.

Uyu mukino wakinwe iminota 120 ndetse ukarangira amakipe yombi aguye miswi 0-0, Gikundiro yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda penaliti 5-4.

Iyi kipe yo mu Nzove, yahawe igikombe, imidari ya Zahabu na miliyoni 6 Frw. Indahangarwa WFC yabaye iya kabiri, yahembwe miliyoni 4 Frw.

Ubwo hari hamaze guterwa penaliti yatanze igikombe
Abarebye uyu mukino ni abahamya b’uko amarushanwa yo mu bagore yazamuye urwego
Guhangana kuba kurimo

 

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *