Rayon Sports yakiriye Umunya-Mali ukina hagati

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, ni bwo Umunya-Mali ukina hagati mu kibuga, Souleymane DAFFÉ wamaze gusinyira Rayon Sports, yageze mu Rwanda, yakirwa n’abarimo umuvugizi w’iyi kipe.

Mu masaha ya Saa kumi z’igitondo, ni bwo uyu mukinnyi ukina hagati afasha ba myugariro, yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe. Muhawenimana Claude uhagarariye abafana ba Rayon Sports na Ngabo Roben uvugira Gikundiro, ni bo bakiriye Souleyman ukomoka muri Mali.

DAFFÉ, yakiniraga ikipe ya Salitas FC yo muri Burkina Faso. Aje yiyongera ku bandi iyi kipe iheruka gusinyisha barimo Biramahire Abeddy, Adulai Jalo ukina mu busatirizi na Assana Nah ukomoka muri Cameroun.

Uyu munya-Mali kandi, aje asanga abandi bakina hagati mu kibuga nka Kanamugire Roger, Niyonzima Olivier Seifu na Nshimiyimana Richard.

Souleymane DAFFÉ yamaze kugera i Kigali
Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben ari mu bakiriye Souleymane
Muhawenimana Claude, ubwo yakiraga Souleymane DAFFÉ

UMUSEKE.RW