Leta y’Ububiligi yasabye abaturage bayo kwigengesera no kwirinda ingendo mu masaha ya saa tanu z’ijoro mu mujyi wa Katanga ,Lualaba ,Tanganyika .
Babitangaje nyuma yaho umutwe wa M23 uhanganye bikomeye uri gusatira umujyi wa Uvira wegereye ibice by’Ikiyaga cya Tanganyika hafi ya Katanga.
U Bubiligi buvuga ko Katanga,Lualaba na Tanganyika umutekano waho utizewe bityo abagenda ibyo bice basabwe kwigengesera.
Iki gihugu kivuga ko abaturage bacyo bakiri muri ibyo bice, bifuza kuhava, bafata indege berekeza Kelemie,Kolwezi na Lubumbashi.
Abaturage basabwe kwirinda ingendo zitari ngombwa
Ububiligi buvuga ko muri Katanga kuva saa tanu z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo , (11pm-5h00). Ayo masaha bibujijwe kugenda mu muhanda ayo masaha no kugenda n’imodoka.
Ububiligi buvuga ko izi ngamba zifashwe mu rwego rwo kwirinda ibikorwa by’urugomo bikorwa muri iyo mijyi .
Umutwe wa M23 uri gusatira umujyi wa Uvira ndetse ugana no mu bindi bice bya RDCongo.
Uyu mutwe usaba leta kugana inzira y’ibiganiro nayo, bitakorwa igakomeza urugamba ivuga ko iri kubohora abaturage.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW