RIB yafunze umucamanza n’umugabo we

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwafunze Uwingabiye Delphine, Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gatunda akurikiranweho kwaka no kwakira ruswa.

RIB ivuga ko “ yizeza umuturage  kuzatsinda urubanza yari afite muri urwo Rukiko. “

Usibye uwo mucamanza, RIB yataye muri yombi kandi umugabo we Rwarinda Theogene akurikiranyweho kuba icyitso muri icyo cyaha.

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruburira abakoresha inshingano n’ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko utazabyubahiriza azakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.

RIB kandi irashimira abakomeje kugira uruhare mu kurwanya ruswa batanga amakuru kugirango tuyirandure mu gihugu cyacu.

Aba nibaramuka bahamijwe iki cyaha, bazahanishwa igifungo kuva ku myaka  itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatswe cyangwa yakiriwe.

Ni mu gihe ku cyaha cyo kuba icyitso, aramutse agihamijwe n’Urukiko yahabwa igihano gihanwa hakurikijwe ibihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha.

UMUSEKE.RW