Rusizi : Uko Uwari Enjeniyeri yihebeye ubuhinzi bw’amatunda abikuye ku masomo yize muri COVID-19

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Uwari Enjeniyeri yihebeye ubuhinzi bw’amatunda abikuye ku masomo yize muri COVID-19

Ukurikiyimfura Jean Baptiste  wo mu karere ka Rusizi, mu Murenge wa Bugarama, avuga ko mu gihe cya COVID-19 yize amasomo atandukanye, yatumye areka ubwenjeniyeri yari asojemo muri kaminuza maze yihebera ubuhinzi bw’amatunda.

Binyuze mu mushinga ‘KWIHAZA’ MINAGRI ifatanya n’Umuryango w’Ubumwe bw’ubumwe bw’u Burayi, Ikigo cy’Ububiligi gishinzwe iterambere ndetse n’icyo muri Luxembourg kitwa Luxembourg  Development Cooperation Agency (LuxDev), ufasha aborozi b’amafi, abahinga imbuto n’imboga, UKURIKIYIMFURA  yabashije gutera ibiti 800 by’amatunda, ahantu hangana n’igice cya hegitare.

Uyu mugabo usanzwe abarizwa muri Koperative y’abahinzi b’amatunda bo mu karere ka Rusizi, avuga ko yaje gufata icyemezo cyo gushaka umurima mu mwaka wa 2020 , ubwo isi yari ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, nyuma yo gusoza amasomo mu bijyanye n’amashanyarazi.

Uyu yagize  ati“ Nari mbaye umunyamuryango nange ndavuga ngo ntabwo naba umunyamuryango udakora. Ndaza ndakora, bigenda biza ariko nahereye ku mbuto nke. None ngeze ku mbuto 800, nahereye ku mbuto 70. Ni koperative y’abahinzi b’amatunda ariko twese tugakusanyiriza hamwe umusaruro. “

Akomeza agira ati “Amatunda iyo tuyahinze, ni nk’ubucuruzi ,  ni igishoro. Mfite abakozi babiri bahoraho ndetse n’abandi bandi 12 bo gukuramo ibyatsi ariko bo ntabwo bahoraho.Ku kwezi , nakuyemo n’ayabakozi bose, nihemba ibihumbi 100Frw y’inyungu. “

Ukurikiyimfura avuga ko akazi ke gatanga n’amahirwe ku rubyiruko rugenzi rwe .

Ati “Amatunda nabonye ko ariyo afite akamaro cyane ku bijyanye nuko yera, kandi akaba abasha  no gutanga akazi no ku rundi rubyiruko  rutarabona amahirwe y’akazi.”

Avuga ko nyuma yo kurangiza Kaminuza akabona atari kubona akazi mu byo yize, yahisemo kugana ubuhinzi.

Akomza agira ati “Narize ariko mbona akazi  katari kuboneka vuba. Nize muri kaminuza yahoze ari KIST mu bijyanye n’amashanyarazi ( Electrical Engeneering). Bitewe nuko mu rugo bari boroye inka , mbona amafumbire ntazajya nyagura , ndetse n’imirima tuyifite, mbona aho nahera.

- Advertisement -

Uyu musore agira inama urubyiruko rudaha agaciro ubuhinzi ko bakwiye guhindura intekerezo.

Ati “ Ubuhinzi  ni akazi mu kandi kazi kuko ubuhinzi bwateye imbere bitewe nuko ibintu byose bijya ku isoko mpuzamahanga n’iry’imbere. Nkizi mbuto duhinga, ni imbuto dutera ku buryo n’umushoramari, aza akaguha amafaranga, ukamuha imbuto, ya mafaranga aguhaye, ukayajyana no mu bundi bushabitsi. Ugasanga ni bizinesi ishobora kukubyarira inyungu.”

Uyu avuga ko usibye amatunda  ahinga n’urusenda ndetse akagura amatungo akongera akayagurisha.

Perezida wa Koperative KOHIGA ukurikiyimfura abarizwamo ,SAGAHUTU Bernard,  avuga ko babonye ubuzima gatozi 2019 mu gihe cya COVID-19.

Uyu avuga ko igitekerezo cyo gushinga Koperative cyavuye ku kuba hari bamwe umusaruro w’amatunda wari mucye  ndetse n’abamanyi bayacuruzaga ki giciro gito bityo bigahombya abahinzi.

Ati “ Igitekerezo cyavuye ko ababamyi n’abandi bose  bajyaga baza  bagatwara amatunda, bakayatwara ku mafaranga macye. Bukeye Umurenge n’Akarere , batugira inama ko twashinga Koperative  , bakadushakira abashoramari.Twashinze koperative turi abanyamuryango 126. Abagbo 60 n’abagore 36 n’urubyiruko 30. Ariko twese tukaba duturuka mu mirenge itandukanye .”

Uyu avuga ko bafitanye amasezerano n’uruganda Inyange  ndetse andi akajyanwa mu Mujyi wa Kigali ndetse no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yongeraho ko bagihura n’imbogamizi z’uburwayi bituma batagira umusaruro uhagije .

Sagahutu agira inama abanyarwanda ko bakwiy kurya imbuto z’ amatunda nka bumwe mu buryo bwo kurya indyo yuzuye.

Ati “ Ubundi umuntu wese yakagombye kujya ku meza afite imbuto nubwo yafata itunda rimwe. Itunda rimwe, rirwanya indwara. Amatunda ni ikintu kiza.”

TUYISHIMIRE Raymond

UMUSEKE.RW/ RUSIZI

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *