Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nzanzimana Sabin, yavuze ko serivisi zo kubaga zikenewe na bose, asaba kurandura imyumvire y’abumva ko ari iz’abifite gusa kubera ikiguzi kikiri hejuru ndetse n’ubuke bw’abaganga babaga abarwayi.
Dr. Nsanzimana yabivuze ku wa 24 Gashyantare 2025 mu gufungura inama Nyafurika y’impuguke zisaga 600 mu kubaga abarwayi, ibera i Kigali.
Iyi nama yatangijwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, igamije guhanga ibishya mu buvuzi bwo kubaga no kugeza serivisi z’ubuvuzi kuri bose muri Afurika.
Ni ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganga ubaga abarwayi aboneke kuri buri bitaro by’akarere.”
Dr. Nsanzimana yasabye ko serivisi zo kubagwa zigomba kuba zihendutse kandi zikaboneka hose, by’umwihariko hakaba umuganga ubaga muri buri bitaro by’Akarere.
Yagize ati: “Serivisi zo kubagwa kwa muganga si iz’abifite gusa, ahubwo zikenewe n’abantu bo mu ngeri zose.”
Yavuze ko nubwo mu Rwanda hari ubuke bw’abaganga muri rusange, hakomeje ibikorwa byo kubongera kugira ngo abarwayi bakomeze kwitabwaho neza.
Ati: “Ni gahunda dufite, kandi si amagambo gusa; ahubwo ni ibintu tuzashyira mu bikorwa.”
Yagaragaje ibyiza by’ibanze byavuye muri porogaramu ya 4×4 mu guhangana n’ikibazo cy’ubuke bw’abaganga.
- Advertisement -
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere kongera umubare w’abaganga babifitiye ubushobozi, kwagura ahatangirwa amahugurwa, no kugeza serivisi zo kubaga ku bantu benshi hirya no hino.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko kuba kubaga bigihenze muri Afurika ari ikibazo gikomeza gushyira abarwayi benshi mu kaga kuri uyu mugabane.
Yemeje ko u Rwanda ruri mu nzira nziza yo kugikemura, kandi ko imikoranire n’abikorera ku giti cyabo ari ingenzi.
Ati: “U Rwanda rumaze igihe ruzi akamaro ko kubaga abarwayi ngo bakire, kandi ruzi gahunda y’isi igamije ko abatuye isi babona ubuvuzi bubakwiye.”
Yashimiye abatangije gahunda ya Operation Smile n’abandi bafatanyabikorwa b’u Rwanda mu gutanga serivisi nziza z’ubuzima ku Banyarwanda.
Mu Rwanda habarirwa abaganga 162 babaga, mu gihe OMS ivuga ko ku mubare w’abatuye igihugu hagombye kuba abaganga 1,400.
Prof. Faustin Ntirenganya, Perezida w’Umuryango Nyarwanda w’Abaganga Babaga, avuga ko umubare w’abaganga babaga mu Rwanda uri munsi y’inshuro icumi ugereranyije n’abakenewe.
Yagize ati “Muri rusange dufite munsi y’inshuro enye y’abaganga dukeneye ngo dutange ubuvuzi, ariko iyo urebye abaganga babaga bakenewe bo bari munsi y’inshuro icumi z’abakenewe.”
Prof. Ntirenganya yavuze ko nk’abaganga icyo bakwiriye gukora ari ugushyiramo imbaraga bagakora neza n’ubwo baba ari bake.
Iyi nama ibaye mu gihe Afurika ihanganye n’ikibazo cy’icyuho cy’abahanga mu kubaga abarwayi.
Biteganywa ko kugeza mu 2030, umugabane w’Afurika uzaba ufite icyuho cy’abaganga basaga miliyoni 6 babaga abarwayi.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW