SK FM ya Sam Karenzi yatigishije Kigali – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubwo yafungurwa ku mugaragaro, Radiyo nshya y’Umunyamakuru, Sam Karenzi yiswe “SK FM” yumvikanira ku murongoro wa 93.9, yagaragayeho amazina y’abanyamakuru bafite amazina manini mu Rwanda.

Nyuma y’igihe havugwa amakuru y’ifungurwa rya radiyo nshya y’umunyamakuru ya Sam Karenzi, kiri uyu wa mbere ibyo bamwe bitaga inzozi, byabaye impamo.

Ni radiyo yatangiranye imbaragaga zidasanzwe, cyane ko yazanye abanyamakuru basanzwe bazwi ku bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda.

Mu muhango wo gufungura SK FM ku mugaragaro, harimo Mutesi Scovia uyobora Urwego rw’Itangazamakuru Ryigenzura (RMC) n’abandi bafite aho bahuriye n’itangazamakuru.

Nko mu biganiro by’imikino, harimo amazina asanzwe azwi nka Kazungu Claver, Niyibizi Aimé, Ishimwe Ricard, Sam Karenzi, Allan Ruberwa na Keza Cédric.

Mu gice cy’Imyidagaduro, harimo Bianca Baby na MC Nario. Mu gice cyo gukora ubusesenguzi ku makuru ya Politiki, hari Eddy Sabiti, Uwera Jean Maurice ndetse na Hakuzumuremyi Joseph.

Ikiganiro cya Siporo “Urukiko rw’Ikirenga”, kizajya gitangira Saa yine z’amanywa kirangire Saa saba z’amanywa, kuva ku wa mbere kugeza ku wa Gatanu.

Radiyo “SK FM” yatangiye ku mugaragaro
Byari ibyishimo ubwo yagangizwaga ku mugaragaro
Uwaera Jean Maurice wari umaze imyaka myinshi kuri RBA, ni umwe mu bazakora kuri SK FM
Inzego zitabdukanye zari muri uyu muhango
Eddy Sabiti wakoraga ibiganiro bitandukanye kuri Televiziyo y’u Rwanda, ni umwe mu bazakora kuri SK FM ya Sam Karenzi
Hakuziyaremye ni umwe mu banyamakuru bazwiho ubusesenguzi bwimbitse ku makuru ya politiki
Kazungu Claver arahabaye
Ishimwe Ricard arahabaye
Niyibizi Aimé yongeye gukorana na Karenzi
Sam Karenzi yashimye abamubaye hafi ngo abashe kwesa uyu muhigo

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *