Ubwo yafungurwa ku mugaragaro, Radiyo nshya y’Umunyamakuru, Sam Karenzi yiswe “SK FM” yumvikanira ku murongoro wa 93.9, yagaragayeho amazina y’abanyamakuru bafite amazina manini mu Rwanda.
Nyuma y’igihe havugwa amakuru y’ifungurwa rya radiyo nshya y’umunyamakuru ya Sam Karenzi, kiri uyu wa mbere ibyo bamwe bitaga inzozi, byabaye impamo.
Ni radiyo yatangiranye imbaragaga zidasanzwe, cyane ko yazanye abanyamakuru basanzwe bazwi ku bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda.
Mu muhango wo gufungura SK FM ku mugaragaro, harimo Mutesi Scovia uyobora Urwego rw’Itangazamakuru Ryigenzura (RMC) n’abandi bafite aho bahuriye n’itangazamakuru.
Nko mu biganiro by’imikino, harimo amazina asanzwe azwi nka Kazungu Claver, Niyibizi Aimé, Ishimwe Ricard, Sam Karenzi, Allan Ruberwa na Keza Cédric.
Mu gice cy’Imyidagaduro, harimo Bianca Baby na MC Nario. Mu gice cyo gukora ubusesenguzi ku makuru ya Politiki, hari Eddy Sabiti, Uwera Jean Maurice ndetse na Hakuzumuremyi Joseph.
Ikiganiro cya Siporo “Urukiko rw’Ikirenga”, kizajya gitangira Saa yine z’amanywa kirangire Saa saba z’amanywa, kuva ku wa mbere kugeza ku wa Gatanu.
UMUSEKE.RW
Isa niryoshye pee, no umuntu iyo yakodesheje cyane, aba areberamo plan y’inzu ye