Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagize Soraya Hakuziyaremye, guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, asimbuye John Rwangombwa ari umaze kuri uwo mwanya imyaka 12.
Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko ashingiye ku biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, none kuwa 25 Gashyantare 2025, Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi barimo Madamu Soraya Hakuziyaremye wagizwe guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda na Dr Justin Nsengiyumva, wagizwe Visi guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.
Muri Werurwe 2021, nibwo Soraya Hakuziyaremye yagizwe Visi Guverineri wa BNR asimbuye Monique Nsanzabaganwa wari watorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo ya AU.
Soraya asimbuye John Rwangombwa wagiye kuri uwo mwanya muri Gashyantare 2013.
Soraya ni muntu ki ?
Soraya Hakuziyaremye ni umunyamwuga mu bijyanye n’imicungire y’imari. Yabaye Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda kuva ku ya 18 Ukwakira 2018.
Guhera muri gashyantare 2025 akaba yaragizwe umuyobozi Mukuru wa banki y’igihugu.
Uyu mugore yize amashuri yisumbuye muri Ecole Belge de Kigali aho yize ibijyanye n’imibare n’ubugenge ( Maths and Physics). Yavukiye i Bruxelles ariko akurira mu Rwanda.
Yabaye umugenzuzi mukuru muri BNP Paribas i Paris, anaba umuyobozi muri Fortis Bank i Bruxelles.
- Advertisement -
Mu 2012 nibwo yagarutse mu Rwanda agirwa Umujyanama Mukuru wa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga.
Yagiye anakora mu yindi mirimo itandukanye, yose ifite aho ihuriye n’iterambere ry’urwego rw’imari .
Yize ibijyanye n’ubucuruzi mu ishuri rya Thunderbird muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aniga no umu ishuri ry’ubucuruzi rya Solvay mu Bubiligi.
UMUSEKE.RW