Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage mu Mujyi wa Bukavu, cyamagana icyo gikorwa, kivuga ko nta basirikare bacyo bari muri uwo Mujyi.
Abantu 13 bapfuye abandi 72 barakomereka” nk’uko bivugwa na M23 mu gitero cy’ibisasu ku ikoraniro ry’abantu benshi hagati mu mujyi wa Bukavu kuri uyu wa kane ubwo bari baje kumva umukuru w’umutwe wa AFC/M23 ugenzura uyu mujyi.
M23 yavuze ko ibisasu bitezwa amaboko bya grenade byakoreshejwe muri icyo gitero bisa n’ibikoreshwa n’igisirikare cy’u Burundi.
Abicishije ku rubuga nkoranyambaga X, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Brigadier General, Gaspard Baratuza, yamaganye ibikorwa by’ubugome byabereye i Bukavu, kandi avuga ko u Burundi nta basirikare bafite muri uwo mujyi.
Yagize ati “Dushyira ku mucyo ku byabereye muri Bukavu uyu munsi. FDNB yamaganye byimazeyo igikorwa kigayitse cyakozwe kandi mbwira abantu ko nta basirikare b’Abarundi boherejwe mu Mujyi wa Bukavu.”
Umutwe wa AFC/M23 ugenzura Bukavu watangaje ko babiri mu bakoze iki gitero wise “icy’iterabwoba” ku basivile i Bukavu bafashwe.
Kare bikimara kuba, Corneille Nangaa mu kiganiro n’abanyamakuru i Bukavu, yatangaje ko imibare y’ibanze igaragaza ko abishwe n’iki gitero ari abantu 11, barimo umugore umwe, n’inkomere 65 zirimo batandatu bakomeretse bikomeye.
Nangaa yavuze ko mu bapfuye harimo n’umwe mu bakoze iki gitero. Avuga ko abakomeretse barimo kuvurirwa mu bitaro by’i Bukavu.
AFC/M23 ishinja iki gitero ubutegetsi bwa Tshisekedi, mu gihe bwo bwavuze ko cyakozwe “n’ingabo zo hanze” ziri muri DR Congo.
- Advertisement -
AFC/M23 ivuga ko iki gitero cyari kigendereye kwica Corneille Nangaa ariko Imana igakinga akaboko.
Ibiro bya perezida wa DR Congo bivuga ko Tshisekedi yamaganye “icyo gikorwa cy’iterabwoba cyakozwe n’ingabo zo hanze ubu ziri ku butaka bwa Congo mu buryo butemewe”.
UMUSEKE.RW