Umufana ukomeye wa Kiyovu Sports yitabye Imana

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Harerimana Azzizi wari umufana ukomeye akaba n’umushyushyarugamba wa Kiyovu Sports n’ikipe y’Igihugu, Amavubi, yitabye Imana azize uburwayi.

Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye mu mu isaha imwe ishize, ubwo umuryango wa Azzizi, wemezaga ko yamaze kwitaba Imana.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mufana, yongeye gushimangirwa n’ubuvugizi bwa Kiyovu Sports, bubinyujije ku rubuga rw’Abanyamuryango b’iyi kipe.

Bati “Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bubabajwe n’urupfu rw’umukunzi wacu akaba n’umushyushyarugamba wa Kiyovu Sports, Harerimana Abdul-Azzizi uzwi nka Azziz. Akaba yazize uburwayi. Yaguye mu Bitaro Bikuru bya CHUK.”

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko gushyingura, biteganyijwe uyu munsi ku masaha y’amanywa ataramenyekana ariko mu irimbi rya Nyamirambo.

Harerimana Aboul-Azziz yitabye Imana azize uburwayi

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *