Umwarimu wigisha mu mashuri yisumbuye “yasanzwe mu mugozi yapfuye”

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Akarere ka Nyanza mu ibara ry'umutuku

Nyanza: Umwarimu wigishaga mu mashuri yisumbuye mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza birakekwa ko yiyahuye aho yasanzwe yapfuye.

Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Cyabakamyi  mu kagari ka Nyabinyenga mu mudugudu wa Kabuga.

UMUSEKE wamenye amakuru ko umwarimu  witwa NGIRINSHUTI François  Xavier bahimba Bandora w’imyaka 42 wigishaga mu mashuri yisumbuye mu ishuri ryitwa G.S Rubona, riherereye mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza yasanzwe yasanzwe mu mugozi yapfuye.

Bwa mbere byamenyekanye bivuzwe n’umugore we na we usanzwe ari umwarimu mu mashuri abanza mu ishuri riherereye mu murenge wa Muyira mu karere Nyanza.

Ubusanzwe umugore we ntiyatahaga buri munsi kuko yabaga ari ku kazi.

Yaje iwe mu murenge wa Cyabakamyi  kuko umugabo we yari yaraye umuhamagaye amusaba ko akora uko ashoboye akaza kumureba.

Yageze mu rugo ari kumwe n’undi mugore basanga Mwarimu François amanitse mu mugozi yapfuye, niko kubimenyesha ubuyobozi.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko hatahise hamenyekane icyamuteye kwiyahura.

Nyakwigendera asize umugore n’abana babiri. Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko nyakwigendera yari amaze amezi abiri gusa abana n’uriya mugore kuko uwa mbere bari baratandukanye.

- Advertisement -

Uyu mugore bari bamaze igihe gito babana nta mwana bari bakabyarana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyabakamyi Burezi Eugene yabwiye UMUSEKE ko RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane neza uko byagenze.

Gitifu Burezi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yanabaho bakamenyesha ubuyobozi bugakumira ingaruka ayo makimbirane yateza.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *