Nyuma yo kuba yaragize ibibazo biyigejeje ku mwanya wa nyuma kugeza aho shampiyona igeze, umwuka mubi uri muri Kiyovu Sports wiyongereye ku bindi bibazo byinshi bikomeje kuyisonga biyiganisha ahabi kurushaho.
Kuva uyu mwaka w’imikino 2024-25 watangira, Urucaca rwagize ibibazo byo kubuzwa kwandikisha abakinnyi n’Ishyirahamwe Mpuzamahangana ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, kubera kutubahiriza amasezerano yari yaragiranye n’abakinnyi yasezereye.
Iyi kipe yo ko Mumena, yisanze abo yari yaraguze ndetse yaranabasinyishije amasezerano, itemerewe kubakinisha ndetse bamwe bahitamo kongera gutandukana na yo kugira ngo bajye gushaka ahandi bakina.
Gusa n’ubwo Kiyovu Sports yaragize ibyo bibazo byose byanatumye iri ku mwanya wa nyuma kugeza magingo aya, na yo ubwayo mu mbere bakomeje kwisonga nyuma y’ibibazo bakomeje kugirana yaba mu buyobozi ndetse no mu batoza.
Bimwe mu byo UMUSEKE wamenye, ni uko mu buyobozi bitameze neza bitewe no kudahuza ibitekerezo by’uko ibintu byagenda ku kijyanye no gutegura imikino ya shampiyona.
Amakuru yizewe avuga ko umutoza mukuru, Lomami Marcel hari ibyo yasabye ubuyobozi ngo abashe gutegura umwe mu mikino ya APR FC na Rayon Sports ndetse abizeza ko azawutsinda. Yarabihawe byose uko yabisabye ariko birangira agaritswe.
Nyuma y’uwo mukino, amakuru avuga ko uwari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi, yegereye Lomami akamubwira ibanga bakoresha ryo guhindura imvugo akoresha abwira abakinnyi, cyane cyane abakuru kugira ngo babashe gufatanya gushaka amanota bari mu mwuka mwiza, ariko birangira uwo mutoza ahembwe guhindurirwa inshingano ajyanwa mu ikipe y’abato. Bidaciye Kabiri, Yussuf wari ushinzwe ibikoresho by’ikipe, ashyirwa ku ruhande.
Andi makuru avuga ko hari abakunzi b’Urucaca basanzwe baba hafi cyane y’ikipe mu gutegura imikino ya shampiyona harimo kumenya ibyo babura bakabibaha, harimo kuza kureba imyitozo n’ibindi, bahaye umutoza ubushobozi bw’amafaranga kugira ngo hatunganywe ibibura ngo abakinnyi babashe guterwa akanyabugabo ariko n’ubundi byarangiye amanota akomeje kubura.
Ikirenze kuri ibi kandi, amakuru yandi akavuga ko bamwe mu bahoze bayobora Kiyovu Sports, basigaye bigizwa inyuma y’ikipe kugeza ubwo ku mukino wa Rayon Sports hari abaje bakangirwa kwinjira kuko batari ku rutonde rwari rwatanzwe n’ubuyobozi bw’ikipe rugaragaza abanyacyubahiro bagomba kwinjira batishyuye.
- Advertisement -
Ubuyobozi buri gucengana!
N’ubwo Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports igizwe n’abarenze umwe iyobowe na Nkurunziza David, ariko na bo ubwabo ntibahuza. Amakuru avuga ko hari bamwe bemera ko mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga, hazajya hibandwa ku bakiri bato ariko abanda bakavuga ko abakinnyi bakuru bakwiye guhabwa agaciro mbere ya barumuna ba bo.
Uku kudahuza, biri mu byatumye Ndizeye Eric atari gukina kugeza ubu kuko amakuru avuga ko bamwe bamubwira amagambo arimo kumushinja gutsindisha ikipe, bikaba byaratumye atanga rugari ngo hakine abadatsindisha.
Abakinnyi ubwabo bararebana ay’ingwe!
N’ubwo mu zindi nzego bikomeje kuzamba, no mu bakinnyi byagezemo. Amakuru avuga ko abakinnyi bakuru ba Kiyovu Sports, batarebana neza n’abato bayirimo ahanini bishingiwe ku gaciro buri ruhande ruhabwa mu ikipe.
Ukuri kuzuye guhari, ni uko mu gihe cyose nta cyaba gikozwe n’abakunzi b’iyi kipe, abayobozi ba yo, abakinnyi ba yo, izisanga mu cyiciro cya Kabiri, cyane ko ubu hagiye gukinwa umunsi wa 19 wa shampiyona ikiri ku mwanya wa nyuma.


UMUSEKE.RW