United Scholarship Center ikeneye abashaka kwiga muri America, Canada n’i Burayi

Ikigo UNITED SCHOLARS CENTER kivuga ko Abanyeshuri bo mu Rwanda bifuza kwiga hanze badakwiye kugira impungenge izo ari zo zose , kuko imbogamizi bahuraga na zo zo gushaka za Kaminuza bigamo zabonewe umuti urambye.

Kuri ubu UNITED SCHOLARS CENTER ihuza Abanyeshuri bo mu Rwanda bifuza kwiga hanze ikabashakira za Kaminuza nziza mu Burayi, Amerika na Canada ndetse no muri Aziya, ikabashakira ibyangombwa byose bisabwa birimo ahari amashami bifuza kwiga, visa, uburyo bwo kwishyura bworoshye, n’ibindi.

Ku wa Gatanu taliki 14/02/2025 UNITED SCHOLARS CENTER yateguye ihuriro rizabera muri HOTEL UBUMWE GRANDE mu mujyi wa Kigali kuva saa tatu za mu gitondo (9h00 a.m) rizahuza abahagarariye za Kaminuza isanzwe ikorana na zo mu Burayi, no muri Amerika ndetse n’abashaka kuzigamo ngo bahabwe ibisobanuro birambuye!

Abashaka kujya kwiga haba muri uyu mwaka wa 2025 ndetse n’utaha wa 2026 hari Kaminuza nziza muri Pologne, muri Espagne/Spain, mu Butaliyani, mu Budage aho bashobora kwigira n’ubuntu, ndetse abiga Ubuganga bakiga bahembwa, muri Amerika na Canada aho bishoboka ko bamwe batanasabwa amafaranga ari kuri konti ngo wemererwe kujya kwiga.

Muri izo Kaminuza zose ubu igihe cyiza cyo kuzuza ibyangombwa ni iki.

Aha hose rero, gutangira kwiyandikisha no gushaka ibyangombwa byaratangiye, kandi abazaba bari mu ihuriro ryo kuri iriya taliki ya 14/02/2025 bifuza guhita batangira kwiga hari abakozi ba UNITED SCHOLARS CENTER bazabibafashamo.

Kohereza abanyeshuli muri Kaminuza zo hanze UNITED SCHOLARS CENTER ibibasha kuko hari za Kaminuza ziri muri ibi bihugu ikoranye na zo hafi mu myaka 11 ishize buryo bwo korohereza Abanyarwanda bashaka kuzigamo, bakabona ibyangombwa n’ibindi biborohereza kwigayo batavunitse.

Abanyeshuli barenga 500 babonye uburyo bwo kwiga hanze binyuze muri iki kigo.

Umuyobozi w’iki kigo Ismail NIYOMURINZI ashimangira ko UNITED SCHOLARS CENTER yabashije gukuraho imbogamizi zose zatumaga ushaka kwiga hanze y’igihugu bimugora, kubera barusahurira mu nduru bayobyaga ababyifuza bagamije indonke.

- Advertisement -

NIYOMURINZI agira ati “Mu mbogamizi zariho ni uko umuntu watekerezaga kujya kwiga i Burayi, Amerika cyangwa muri Canada yumvaga ko bihenze cyane kandi bigoranye. Ikindi ni impugenge ku ireme ry’amashuli ndetse n’umutekano w’abana babo.”

NIYOMURINZI avuga ko UNITED SCHOLARS CENTER yaje ari igisubizo cy’ibi byose kuko igufasha guhera kuri admission (kwemererwa), ibyangombwa bya visa, kugufata ku kibuga, kubona icumbi muri Kaminuza ugiye kwigamo n’ibindi kandi ikaba ikorana na za Kaminuza zisanzwe ziri ku rutonde rw’izikomeye ku isi, kandi umutekano w’abana ukaba wizewe.

NIYOMURINZI ashishikariza ababyeyi n’abana babyifuza kuzitabira ririya huriro rizabera muri HOTEL UBUMWE GRANDE ku wa Gatanu taliki 14/02/2025 kuko riba ari uburyo bwiza bwo gusaba ibisobanuro byimbitse, ndetse ubu ho ababyifuza bakazataha bamaze gutangira urugendo rwo kwiyandikisha.

NIYOMURINZI avuga ko ku bifuza kwiga hanze, hari amahirwe mu Budage yo kwiga baguha na buruse, hari amahirwe muri Amerika na Canada yo kujya kwigayo utagombye gusabwa umubare runaka w’amafaranga ari kuri konti, ndetse n’amashuli ari ku kiguzi gito cyane haba muri Pologne no mu Bufaransa

Niba ushaka ibisobanuro byimbitse ku mikorere n’imikoranire ya UNITED SCHOLARS CENTER ndetse na Kaminuza ikorana na zo ziri hirya no hino ku isi wagana aho bakorera mu Mujyi wa Kigali ku nyubako ya Cetenury House muri itage ya kabili.

Wanabahamagara kuri 0788307538 cyangwa kuri 0788304387 bakaguha ibisonuro birambuye.

UMUSEKE.RW