Urujijo ku mugore waryamye ari muzima bugacya yapfuye

NYANZA: Umugore witwa Nyiransabimana wo mu Karere ka Nyanza bikekwa ko yakuwe mu kabari yahaze ka manyinya, abaturanyi bashenguwe no gusanga mu gitondo yapfuye.

Byabereye mu mudugudu wa Gahama, akagari ka Nyamiyaga, mu murenge wa Muyira, mu karere ka Nyanza.

Uwahaye amakuru UMUSEKE avuga ko nyakwigendera yitwa Nyiransabimana Anonciatha w’imyaka 51, bamusanze mu nzu yabagamo yapfuye.

Avuga ko nyakwigendera yabanaga n’abuzukuru be batatu, ko umurambo we wabonwe bwa mbere n’abari bamucumbikiye.

Yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera nta gikomere wari ufite kigaragara inyuma.

Yagize ati: ‘ Uyu nyakwigendera yatashye kuri uyu wa 05 Gashyantare 2025 yasinze, baramucyura bamugeza mu rugo, bamusiga aryamye, none basanze yapfuye.’

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye UMUSEKE ko hatangiye iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.

 

Theogene NSHIMIYIMANA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW i Nyanza