Igihugu cy’u Rwanda, kigiye kwakira gukina imikino ibiri mpuzamahanga ya gicuti irimo uwa Nigeria mu mupira w’amaguru ukinwa abakinnyi bagenda bisanzwe (Walking-Football).
Uko imyaka ishira, ni ko u Rwanda rugenda rwaguka mu ngeri zose zirimo iza siporo zitandukanye uhereye mu bato kugeza mu bakuze. Kuri ubu, abakina ruhago bagenda bisanzwe (Walking-Football) ikinwa n’abakuze, ikomeje gukaza imyitozo itegura amarushanwa atandukanye.
Mu rwego rwo kureba uko u Rwanda ruhagaze muri uyu mwaka, rwatumiye ibihugu birimo Nigeria mu mikino mpuzamahanga ya gicuti. Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko na Kenya yari yatumiwe ndetse yagombaga kuzana ikipe y’abagore n’iy’abagabo ariko kugeza ubu ntiremeza ko izaza.
Abanya-Nigeria bo, bamaze kwemeza ko bagomba kuba bari i Kigali mu mpera z’iki cyumweru, aho bazaba bazanye amakipe abiri y’abagabo. Biteganyijwe ko iyi mikino ya gicuti, izakinwa tariki 21,22 na 23 Gashyantare 2025.
Kugeza ubu, u Rwanda rufite amakipe abiri y’abagabo n’imwe y’abagore, zikina Walking-Football.
Muri Kanama 2023, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ikina uyu mukino, yakinnye Igikombe cy’Isi (World Nations Cup), ndetse rwasoje mu Bihugu 10 bya mbere. Ikindi gihembo u Rwanda rwatahanye muri iryo rushanwa, ni icyo kuba ikipe y’Igihugu yarabaniye neza izo bari bahanganye (Fair-play award).
Bamwe mu bagize ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, barimo Hadji Rutikanga Hassan, Bayingana Alphonse, Ramba Afrika uyobora Ishyirahamwe rya Walking Football mu Rwanda n’abandi barimo nka Igan uyitoza ndetse na Hadji yussuf Mudaheranwa.





UMUSEKE.RW