Abagore bakora itangazamakuru biyemeje kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abagore bakora itangazamakuru biyemeje kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Ihuriro ry’abagore bakora itangazamakuru, Synergy of Female Journalists Associations,  ryiyemeje guhangana n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Izi ngamba, bazifashe ubwo kuwa 8 Werurwe 2025 bizihizaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe umugore.

Ni mu biganiro byitabiriwe n’abagore batandukanye  basanzwe bakora uwo mwuga ndetse n’abafite aho bahuriye nawo, abo mu nzego za leta, abo mu miryango itabogamiye kuri leta ndetse n’abikorera.

Muri ibyo biganiro , byagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti “ Umutekano w’ahategurirwa amakuru, ijwi rikomeye mu kurandura ihohotera no guteza imbere uburinganire mu Rwanda.”

Ni ibiganiro byari bigamije gukangurira abagore bakora itangazamakuru kuvuga no gusangiza abandi  ingorane abagore bakora uwo mwuga bagihura nazo zijyanye n’ihohoteta rishingiye ku gitsina.

Ibi biganiro kandi byari bigamije gukora ubukangurambaga ku ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’ubusumbane bukigaragara mu kazi.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abagore bakora itangazamakuru, Synergy of Female Journalists Associations),Doreen Umutesi, agaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi, nawe yashimangiye ko “ umugore afite agaciro uyu munsi ndetse n’ejo hazaza.”

Umunyamakuru Nibakwe Edith umaze igihe mu mwuga w’itangazamakuru, yasangije bagenzi be urugendo rwe mu itangazamakuru , agaragaza ko yaharaniye kwigira , ashyira imbaraga mu kazi .

Yagaragaje ko kubera umuhate wo guharanira guteza imbere umugore , yashinze umuryango Woman Impact .

- Advertisement -

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali,Emma Claudine Ntirenganya, nawe avuga ko kugira ngo arenge imbibe z’uko abagore bafatwaga nk’abadashoboye mu itangazamakuru, agikora itangazamakuru, yihaye inteko n’icyerekezo, akora inkuru  mu buryo bwa kinyamwuga  .

Yasabye abagore gukora cyane  baharanira kugera ku ntego zabo..

Umuyobozi w’ Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC),Mutesi Scovia, yashimangiye ko abagore bagomba kumenya uruhare rwabo muri uyu mwuga.

Yatanze urugero rw’uko ari umwe mu bagore bashinze Televiziyo kandi abera  urugero abandi ko babishobora  mu gukomeza gutera imbere.

Annelie uhagarariye Ikigo cyitwa Fojo Media Institute , nawe yagarutse ku mbogamizi bamwe mu bagore bakora mu itangazamakuru bahura nazo.

Yavuze ko ubwo mu 2018 SYNERGY yatangiraga, Ikigo Fojo nacyo cyagize uruhare mu kurwanya    ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho 38% by’abagore bari mu mwuga w’itangazamakuru barivagamo kubera guhohoterwa.

Yabasabye kurangwa no gukorera hamwe mu rwego rwo kuzamura gukorera mu bwisanzure.

Kugeza ubu abakora umwuga w’itangazamkuru mu Rwanda 23% ni abagore, harimo abafite ibitangazmakuru byabo, abayobozi kandi imibare igenda izamuka.

Bavuze ko bimwe mu byafasha kurwanya ihohotera ribakorerwa ari ugushyira hamwe no gukora cyane

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *