Abatoza banyanyagiye! Mu Nzove rurakinga babiri

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’inzara ivuza ubuhuha mu Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore, abatoza ba yo bayobowe na Rwaka Claude, bahisemo guhagarika akazi.

N’ubwo ikipe ya Rayon Sports WFC, ikomeje kuyoboza inkoni y’icyuma muri shampiyona y’Abagore y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, abakinnyi ndetse n’abatoza ba yo bakomeje kwicira isazi mu maso.

Amakuru UMUSEKE wemerewe n’umutoza mukuru w’iyi kipe, Rwaka Claude, ni uko abatoza bose bamaze gusesa amasezerano kubera kumara amezi atatu badahembwa.

Iyi kipe kandi, iberewemo uduhimbazamusyi tw’imikino itanu iheruka batsinze muri shampiyona.

Gusa uyu mutoza avuga ko mu gihe cyose bakwishyurwa ibyo baberewemo byose, bagaruka mu kazi nta kibazo.

Ibi bibaye, mu gihe iyi kipe yo mu Nzove iri kwitegura umukino ukomeye wa shampiyona uzayihuza na AS Kigali WFC mu mpera z’iki Cyumweru.

Rayon Sports WFC, ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona y’Abagore n’amanota 44.

Abatoza ba Rayon Sports WFC, bahisemo gusesa amasezerano
Rayon Sports WFC ikomeje kuvugwamo ibibazo by’amikoro

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *