Abaturage bari kwisuka mu bice bigenzurwa na M23 muri Walikale

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Abaturage benshi bo muri Teritwari ya Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakomeje kwisuka mu bice bigenzurwa n’umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23.

Walikale-Centre iri ku muhanda wa RN3 uva i Bukavu ugakomeza mu burengerazuba, aho mu ntera igera kuri kilometero 400 uvuye muri iyi ‘centre’ hari umujyi wa Kisangani, umurwa mukuru w’intara ya Tshopo.

M23 yinjiye mu mujyi wa Walikale-Centre tariki ya 20 Werurwe 2025, nyuma yo kwirukana ingabo za Leta (FARDC), Wazalendo, n’abandi bafatanyije mu murwa mukuru w’iyi teritwari.

Ni nyuma y’imirwano yahereye mu mpera z’icyumweru gishize hagati ya M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta mu du santeri twa Kashebere, Ruvungi, Mpofi na Mubanda, mbere y’uko igera muri Walikale-Centre.

Ubwo M23 yafataga ibi bice, abaturage bahunze ingo n’amasambu yabo, berekeza mu duce tugenzurwa n’ingabo za RDC.

Kugeza ubu, abaturage bari barahunze kubera impungenge z’umutekano wabo mu gihe M23 yarwanaga n’ingabo za RDC muri centre ya Walikale, batangiye kugaruka mu ngo zabo.

Ni mu gihe ingabo za Leta zatsinzwe muri Walikale-Centre zagizweho uruhare mu busahuzi no gufata ku ngufu abagore, nk’uko byatangajwe na Sosiyete Sivile ya Walikale.

Ubwo bugizi bwa nabi bwiganje ahitwa Mubi, Ndjingala, Logu, Biruwe, Makana na Kangama, kugeza ku mupaka uhuza Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Maniema.

Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwasabye abahunze gutaha no gusubukura ibikorwa bibateza imbere, bubizeza ko ibice igenzura bifite umutekano kurusha ibigenzurwa n’ingabo za RDC.

- Advertisement -

Walikale ni teritwari ikungahaye ku mabuye y’agaciro atandukanye, arimo cyane cyane tin/étain, ubwoko bw’icyuma bwihariye bukoreshwa mu gukora ibintu bitandukanye.

Mu byo aya mabuye akora birimo za batiri (batteries) za telefone, ibyuma bimwe by’imodoka, ibirahure by’imodoka, utwuma tw’ubuvuzi bw’amenyo n’ibindi.

Mu cyumweru gishize, kompanyi ya Alphamin, imwe mu zicukura tin/étain zikomeye ku isi – ifitwemo imigabane minini na kompanyi y’Abanyamerika, yahagaritse by’agateganyo ibikorwa byayo mu birombe biri ahitwa Bisie muri Walikale.

Brig Gen Justin Gacheri Musanga wa M23, ku isangano ry’imihanda hagati muri Walikale-centre

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *