Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwashimiye abakuru b’Imidugudu 50 kubera kwegera no gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.
Iki gikorwa cyo guhemba ba Mudugudu 50 cyatangiye mu kwezi kwa Gashyantare muri uyu mwaka wa 2025, hagamijwe gushishikariza abakuru b’Imidugudu kurushaho kwegera abaturage no kubafasha gukemura ibibazo bibabangamiye.
Meya w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko mu marushanwa bashyizeho ibipimo 50 birebana n’ubuzima bw’abaturage bwa buri munsi bituma imibereho yabo irushaho kuba myiza.
Habarurema avuga ko babanje gukora urutonde rw’ibyo bikorwa ba Mudugudu bagomba kwibandaho.
Umukuru w’Umudugudu wa Bereshi, Akagari ka Kizibere, Umurenge wa Mbuye Mukanyandwi Siphora yabaye uwa mbere mu kwesa iyo mihigo, avuga ko kuzamura imyumvire y’abo bayobora ari byo babanje gukora kuko babonaga ariyo mbogamizi ikomeye.
Ati: “Twagiye inama n’abamutwarasibo ndetse n’abashinzwe umutekano tuzamurira abaturage imyumvire.”
Mukanyandwi avuga ko mu Midugudu 10 yo muri aka Kagari Umudugudu abereye Umuyobozi wahize iyindi yose kandi ko batazatezuka kuri uwo muhigo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitisi mu Murenge wa Bweramana Uwemeyimana Olive avuga ko mu Midugudu itanu igize Akagari yatsinze ku kigero gishimishije ku buryo, igiteranyo cy’amanota iyo Midugudu yabonye ariyo yashyize Akagari ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Akarere.
Ati: “Twagize amanota 75 kandi igihembo duhawe kiduha imbaraga zo gukomeza gukorera hamwe.”
Meya w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko bimwe mu byo Komite Nyobozi y’Akarere n’abagize Inama y’Umutekano itaguye yashyize muri ayo marushanwa ya ba Mudugudu, harimo Umudugudu utarangwamo ikibazo cy’ababyeyi babyarira mu ngo, abana bataye ishuri, kwishyura mutuweli, ubutaka buhinze neza, amatungo asa neza, imiryango ibanye neza, abaturage bari muri gahunda ya Ejo Heza, n’ibindi biteza imbere imibereho myiza yabo nibyo bagiye baha amanota 5/5.
Akarere ka Ruhango gafite Imidugudu 533 muri iyo iyahawe ibihembo ni Imidugudu 50. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iki gikorwa cy’amarushanwa y’abakuru b’Imidugudu kizahoraho.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.