Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), bwatangaje ko amashuri yo mu Rwanda 213 arimo abanyeshuri 7445 ariyo azitabira isuzuma Mpuzamahanga ry’abanyeshuri rya PISA 2025, rigamije gupima ubushobozi bw’abanyeshuri mu gukoresha ubumenyi bwabo mu buzima bwa buri munsi.
Dr. Bahati Bernard, Umuyobozi Mukuru wa NESA, yatangaje ibi ku wa 17 Werurwe 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ubukangurambaga bwa PISA muri ES Kanombe/EFOTEC.
Yasobanuye ko iri suzuma Mpuzamahanga rizakorwa n’abanyeshuri bafite imyaka 15 na 16 itarenzeho amezi abiri.
Ati” Bazaba ari abanyeshuri baturuka mu mashuri 213 mu gihugu hose. Ni isuzuma rizakorwa mu masomo atatu ariyo imibare, ubumenyi (Science) n’icyongereza.”
Dr Bahati yavuze ko isuzuma rya PISA 2025 rizakorerwa mu bihugu bitandukanye 91, byo ku Isi, muri Afurika rikaba rizakorerwa mu bihugu by’u Rwanda, Kenya, Zambia na Moroc.
Yakomeje agira ati” Iyo bafashe abana b’imyaka ingana bituma igereranya ry’ibyavuye mu isuzuma byoroha.”
Yasobanuye ko isuzuma Mpuzamahanga rya PISA ritabangamira imyigishirize isanzwe cyangwa ngo byongerere abarezi amasomo.
Ati “Yego ntabwo amanota avamo ajya ku ndangamanota y’umunyeshuri, ariko icyambere mwumve ko iyo mukoze neza iri suzuma rihesha ishema igihugu cyacu.”
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard yavuze ko PISA 2025 izafasha u Rwanda rukitezaho kwipima ku myigishirize yo mu mashuri yarwo n’ayo mu bindi bihugu kugira ngo ahari intege nke hakosorwe
- Advertisement -
Abanyeshuri n’abarezi biteguye iri suzuma
Ingabe Petia Gerardine wiga mu mwaka wa gatatu muri ES Kanombe/EFOTEC, avuga ko we n’abagenzi be biteguye neza kandi ko bazitwara neza.
Ati “Niteguye ko iri suzuma rizatuma twitinyuka cyane cyane abana b’abakobwa kuko benshi baritinya, ariko ku ruhande rwanjye nzabatinyura kuko nayo nagiye nitabira naratsindaga iri suzuma rero rwose niteguye ko nzaryitwaramo neza”.
Ingabe avuga ko impamyabushobozi bazahabwa zizabagirira akamaro nibamara gukura, kuko zizaba zerekana ko biitabiriye PISA 2025”.
Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri cya ES Kanombe/EFOTEC, Tumukunde Monica, avuga ko biteguye neza kuzitabira iri suzuma.
Ati “Abarezi n’abanyeshuri bagize amahirwe yo gusobanukirwa n’iki gikorwa tugiye kwinjiramo ku bijyanye n’iri suzuma kandi dukomeza no gutegura abanyeshuri kugira ngo igihe cy’isuzuma nikigera bazabe bamaze kwitegura.”
Avuga ko ubu bageze kure basubiza ibibazo bibazwa mu myaka yashize.
Isuzuma rya PISA rigamije gupima ubushobozi bw’ abanyeshuri mu gukoresha ubumenyi bwabo mu buzima bwa buri munsi, harebwa ibitekerezo byabo hamwe n’ubuhanga bafite bwo gukemura ibibazo.
Buri myaka 3 isuzuma rya PISA rirakorwa, aho abanyeshuri bakora isuzuma ryo gusoma, imibare na siyansi. Ni ubwa mbere u Rwanda ruzaba rwitabiriye iri suzuma.



NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW