Amerika igiye kohereza Umunyarwanda wari waratorotse ubutabera

Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka n’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, (U.S. Immigration and Customs Enforcement/ICE) rwatangaje ko rwataye muri yombi Ishimwe K. Dieudonne wamamaye nka ‘Prince Kid’, nyuma y’uko u Rwanda rutanze impapuro zo kumuta muri yombi kubera ibyaha akurikiranyweho byo gufata ku ngufu.

Prince Kid w’imyaka 38, yafatiwe i Fort Worth muri Leta ya Texas kuwa 03 Werurwe 2025, nyuma yuko Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda butanze impapuro zo kumuta muri yombi .

Uyu mugabo  yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko ariko akaba atarubahirije amabwiriza agenga ukwemerwa kwe ku butaka bw’icyo gihugu.

Urwego rushinzwe iperereza muri Amerika (FBI) rwafashije ICE mu gikorwa cyo kumufata, akaba yaramenyeshejwe icyaha akurikiranyweho cyo gufata ku ngufu.

Umuyobozi w’agateganyo wa ICE mu ishami rishinzwe gukurikirana no kwirukana abinjira mu gihugu mu buryo butemewe, Josh Johnson ,yavuze ko Amerika itazihanganira abanyabyaha bagerageza guhunga ubutabera mu bindi bihugu.

Yagize ati “Abanyamahanga bahunga ubutabera bakwiye kumenya ko tuzabatahura. ICE izakorana ubudahwema na Leta yacu, polisi n’izindi nzego z’ubutabera mu guta muri yombi no kwirukana abateza umutekano muke mu miryango yacu.”

Kuri ubu, Prince Kid afungiye kuri ICE, ategereje ko hafatwa icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda.

Prince Kid yamenyekanye mu Rwanda  cyane ubwo  yateguraga amarushanwa y’ubwiza azwi nka ‘Miss Rwanda’, nyuma aza gufatwa akurikiranyweho ibyaha bijyanye n’ishimishamubiri no guhoza ku nkeke abakobwa bayitabiraga.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Ukuboza 2022 rwafashe icyemezo cyo kurekura Prince Kid ndetse Umucamanza avuga ko agizwe umwere ku byaha aregwa.

- Advertisement -

Gusa muri  uwo mwaka Ubushinjacyaha bwajuririye icyo cyemezo cy’urukiko, mu  Ukwakira 2023 Urukiko rumuhamya ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Ishimwe yakatiwe gufungwa imyaka itanu mu gihe ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka 16, ndetse rumutegeka ko azishyura ihazabu ya miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda, runemeza ko agomba kwishyura amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 40.

Mu gihe yari agitegereje ko ashyikirizwa ubutabera nibwo hatangiye guhwihwiswa ko yabutorotse atangira gushakishwa kugeza atawe muri yombi na Amerika.

UMUSEKE.RW