Breaking news: Bayingana Innocent yagaruwe mu nshingano za AS Kigali

HABIMANA Sadi
Yanditswe na HABIMANA Sadi
1 Min Read

Nyuma yo guhagarikwa mu nshingano yari ashinzwe zo gushingwa Ubuzima bwa buri munsi bwa AS Kigali (Team management), Bayingana Innocent yasubijwe muri izo nshingano.

Mu minsi ishize, ni bwo hatangajwe amakuru y’uko Bayingana yahagaritswe mu kazi nyuma y’uko atongerewe amasezerano kuko andi yari ararangiye.

Nyuma y’iminsi mike gusa, uyu mugabo yagaruwe mu nshingano kuri uyu wa Kane. Ibi byatangarijwe abakinnyi nyuma y’imyitozo itegura umukino iyi kipe ifitanye na Gasogi United.

Shema Ngoga Fabrice uyobora AS Kigali, ni we waje kubimenyesha abakinnyi n’abatoza aherekejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa yo, Nshimiye Joseph.

Bayingana Innocent amaze imyaka myinshi muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, cyane ko yanigeze kubaho Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali WFC.

Bayingana Innocent yagaruwe mu nshingano ze muri AS Kigali

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *