Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwanenze bamwe mu baganga by’umwihariko abaforomo n’ababyaza, batita ku nshingano zabo zo kwita ku barwayi, ngo kuko hari abaza kurara izamu bagata abarwayi bakigira mu tubari, bibutswa ko badakwiriye kurangwa n’imyitwarire igayitse nk’iyo.
Ntabwo ari ikibazo kigarukwaho n’ubuyobozi bw’aka karere gusa, kuko n’abaturage bagaragaza ko hari ubwo bagira ibibazo byo kubura abaganga bita ku barwayi mu gicuku, ngo baba bigiriye gufata manyinya.
Mukankusi Pelagie yavuze ko hari igihe bajya kwa muganga nijoro, cyane nk’ababyeyi bagiye kubyara cyangwa umwana yarembye, bakabura abaganga, bikaba byagira ingaruka ku barwayi.
Ati ” Rwose kuko ari abatabazi b’ububuzima bwacu bakwiriye guhora bari hafi, bisubireho bakore neza umurimo wabo”.
Mporanyi Viateur yavuze ko bibabaza cyane iyo umuntu akeneye ubuvuzi bwihutirwa mu gicuku akabura umuganga umwitaho, ngo babwirwa ko abaganga ari bacye.
Ati: “Iyo ukeneye ubuvuzi bwihutirwa mu gicuku ukabura umuganga ukwitaho, birababaza cyane, kuko uriheba ukarushaho kuremba, kandi bikunda kutubaho n’ubwo batubwira ko abaganga ari bacye.”
Manirafasha Antoinette, umwe mu bakora umurimo w’ububyaza, nawe avuga ko hari ubwo umuganga ateshuka ku nshingano ze zo kurengera abarwayi, gusa anenga iyo myitwarire avuga ko idakwiye.
Yagize ati ” Akazi dukora ko kwita ku barwayi gasaba umutima w’impuhwe, ukisanisha n’ububababare bwe kugira ngo umuramire aho bishoboka, ni umuhanagaro ntabwo ari akazi umuntu akora uko yiboneye, niyo mpamvu natwe tunenga abakigira muri ubwo businzi bataye akazi ntibikwiye umuganga uwo ariwe wese”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, avuga ko bidakwiye ko abashinzwe kurengera ubuzima bw’abantu birengagiza inshingano zabo, ntibazikore neza, ahubwo bakigira mu tubari.
Yagize ati” Ndagaruka ku bashinzwe serivisi z’ubuvuzi, biratangaje kandi birababaje kuba umuganga yaraye izamu agata abarwayi akigira mu kabari, hari indahiro bakora bavuga uburyo batazatatira igihango cyo kwita ku barwayi, ariko bakabyirengagiza biteye impungenge, gusa ntibikwiye, ababikora bakwiye kwigaya bakabireka”
Akarere ka Gakenke gatuwe n’abaturage 365,292, aho 52% muri bo ari abagore, gafite icyuho cy’abaforomo n’ababyaza bagera ku 103, barimo abaforomo 71 n’ababyaza 32.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Gakenke
Ntabwo bikwiye nibisubireho