Gicumbi: Amavunja no Kutagira ubwiherero byabaye amateka

Mu Karere ka Gicumbi ,mu Murenge wa Miyove, bishimira yuko kuri ubu nta muturage utakigira ubwiherero ndetse ntawukirwara amavunja, isuku nke yabaye amateka.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 25 Werurwe 2025 ubwo Umuyobozi mukuru Ushinzwe imiyoborere no kwegereza ubuyobozi abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ( Minaloc) Ruterana Boniface,yakoreraga uruzinduko muri uyu murenge wa Miyove ari kumwe n’Umuvunyi mukuru Nirere Madeline, mu ruzinduko rwari rugamije kureba ko hari abaturage bakwa Ruswa cyangwa bakorerwa akarengane.

Muri uyu murenge wa Miyove kandi basanze hari Umudugudu ubamo abasigajwe inyuma n’ amateka bazwiho kugira imyumvire ikiri hasi ku  isuku .

Umwanda no kutagira ubwiherero byabaye amateka

Ruterana Boniface aganira n’ abaturage yagize Ati” Mubahawe ijambo nategereje ko wenda hari uvuga ko mubangamiwe n’ikibazo cy’ amavunja ariko namubuze. Nabonye mufite isuku ariko kandi mugomba kugira nyinshi ( isuku) mukomereze aho mugire isuku ku mubiri no mu rugo.

Mwubake ubwiherero busakaye kandi bupfundukiye bizabafasha kugira imiryango icyeye kandi isa neza , ku buryo muzamenya no gutegura amafunguro asukuye.”

Yakomeje Agira Ati” Umukuru w’igihugu yifuza ko mugira isuku, mutarangwa n’ abana bafite igwingira, mukora Mugahinga mukiteza imbere, kandi mukagira imiryango itarangwamo amakimbirane .”

Nyiramahingura Josiane utuye muri uyu murenge avuga ko nyuma yo kwegerezwa irerero rigezweho bahawe na Imbuto Foundation nta mwana ukigaragaraho imirire mibi, ndetse uko bigisha abana nabo bataha bagasobanurira ababyeyi babo ko kugira isuku ari byiza.

Ati’” Iby’umwanda byabaye amateka  kuko mbere twavaga mu burimiro ( guhinga) buri wese agahita atahira mu kabari nta no gukaraba. Ariko abayobozi baratwegereye, batwigisha ingaruka z’umwanda  ko unateza indwara z’ inzoka, amavunja yo kuyareka twayafashijwe n’ abajyanama b’ ubuzima. Ariko turashima ko natwe twireba tukabona dusa neza, byaradufashije cyane nyuma y’ uko n’abana bacu bahawe ishuri na Imbuto Foundation bigakumira imirire mibi.”

Nemeye Anastase nawe ati” Tugeze kure dusakara ubwiherero butari bwuzuye kandi banadukanguriye ko ubwiherero bukoze neza bugomba kuba bupfundukiye, njye mbona umwanda wahozeho wakwitwa amateka kuko urebye n’ ahasigaye ni 1%, kandi n’aho bitaragera twiteguye kubafasha binyujijwe muri gahunda ya “Duhurire mu isibo n’ingoga” kuko ni kamwe mu dushya dutuma dushyigikirana twese”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel
Umuvunyi mukuru Nirere Madeline Ari kumwe n’ umuyobozi muri Minaloc Ruterana Boniface baganiriza abaturage
Umuturage avuga ko ubu basigaye bava mu murima bakabanza gukarama aho guhitira mu kabari

NGIRABATWARE EVENCE

UMUSEKE.RW/GICUMBI