Gicumbi: Umuvunyi mukuru yacyebuye abagore bakubita abagabo 

Umuvunyi mukuru Nirere Madeline nyuma yo kumva akarengane gakorerwa abagabo bakubitwa n’abagore bishakiye , yasabye abagore kwisubiraho bagahindura imyumvire, bakajya bubahana nk’ imiryango itarangwamo amakimbirane.

Yabigarutseho kuri uyu wa 28 Werurwe 2025  ubwo yaganiraga n’ inzego zitandukanye, abwira abayobozi b’imirenge kujya bahosha amakimbirane hakiri kare.

Mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE yagize Ati:“Ntabwo ari abagabo bahohotera abagore gusa, twarabibonye n’ ahandi ntabwo bikiri ibanga ko hari abagore bahohotera abagabo babo kandi ni umuco mubi, abagabo bahohoterwa mu ngo zabo bagomba gutinyuka bakavuga.”

Ati: “Twasabye abayobozi kwegera ingo zibanye nabi bakabaganiriza, abagore bakubita abagabo ni umuco mubi kandi nta muntu wemerewe guhohotera undi, ikindi n’ uko uwahohoterwa wese aba agomba kubibwira ubuyobozi ndetse n’abagabo bagatinyuka bakabivuga.”

Ku wa 27 Werurwe 2025 ubwo Umuvunyi yasuraga abaturage b’Umurenge wa Kageyo muri Gicumbi muri Gahunda yo kwegera abaturage, yabwiwe ko hari abagabo bakorerwa ihohoterwa n’ abagore babo asaba ko uwo muco wacika, ndetse bakamenya ko nta muntu n’ umwe wemerewe guhohotera undi.

Umwe mu bagabo watakambiye Umuvunyi mukuru yavuze ko akubitwa n’umugore we ndetse ko byatumye amusigira urugo n’ umurima wo guhingamo imyaka kandi ariyo yajyaga ibatunga bombi.

Ati: ” Rwose Turashima ko Umuvunyi mukuru wadusuye, ntuye mu murenge wa Kageyo ariko mfite akarengane nkorerwa n’umugore wanjye arankubita cyane kugeza ubwo navuye mu rugo njya gucumbika ahandi.”

Ati: “Inzara imereye nabi kandi namusigiye urugo dufite n’ umurima wo guhinga, rwose mwamfasha nkarenganurwa.”

Undi mugabo twaganirije yavuze ko impamvu abagabo bahohoterwa bakicecekera, ari uko akenshi usanga ubuyobozi buvuga ko ari ikwigiza nkana, ahubwo ikosa rikaba ryakwegekwa ku mugabo.

Ati: “Ujya kurega umugore ko yaguhohoteye bakagira ngo iri kubeshya, iyo urebye nabi ahubwo niwowe ushyirwaho ikosa bakaba banagutambikana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel agira inama abaturage kugira imiryango myiza no kumenya ko imbere y’ itegeko ntawufite uburenganzira bwo guhohotera undi.

Ati: “Umugore wahohoteye umugabo, iyo abitangiye (Umugabo) gihamya aba agomba kumurega amategeko agakurikizwa, tubagira inama zo kwegera imiryango yabo ikabafasha byaba ngombwa bakitabaza n’ ubuyobozi kuko nicyo bubereyeho.”

Urwego rw’ Umuvunyi muri gahunda yo kwegera abaturage, rumaze iminsi itanu mu karere ka Gicumbi bareba uko ibibazo bya Ruswa n’ akarengane byakumirwa mu mirenge yose, asaba abayobozi gucyemura ibibazo bidacyenewe kujyanwa mu nkiko, ko bagomba kubicyemura mu minsi itarengeje 30, n’aho ibisabwa kwifashisha amategeko bakegera abakozi bashinzwe kunganira abaturage bakabafasha.

Evence NGIRABATWARE / i Gicumbi