Ibigo icyenda bikorera mu Rwanda byashyikirijwe ibihembo bya Consumers Choice Awards bitegurwa na Sosiyete ya Karisimbi Events, bishimirwa umuhate bishyira mu gutanga serivisi zinoze ndetse no gufata neza ababigana.
Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya kane byatangiwe mu birori byabereye kuri M Hotel ku mugoroba wa tariki 28 Werurwe 2025.
Ibigo byashimiwe biri mu byiciro birimo ibigo bya leta, ibigo by’ubukerarugendo , inganda z’ibinyobwa ndetse n’abikorera ku giti cyabo.
Mu bigo byashimiwe harimo umwanditsi mwiza w’umwaka muri Karisimbi Events: Author of the Year- Richard HATEGEKIMANA
uruganda rutunganya amazi yo kunywa rw’umwaka muri Karisimbi Events: Drinking Water Company of the Year- JIBU
Ikigo cy’imari cy’umwaka muri Karisimbi Events: Financial Institution Of The Year -BRD
Ikigo cyiza gicuruza ibijyanye n’inyunganiramire muri Karisimbi Events: Food Supplements Company of the Year -MEGA GROBAL MARKET
Uwegukanye igihembo mu kwamamaza mwiza w’umwaka muri Karisimbi Events: Marketing Personality of the year Charlotte MUSABYIMANA
Ikigo cyiza mu gutetembereza abantu cy’Umwaka Karisimbi Events: Tour Company of the Year- Satguru holidays
Ikigo cy’ indashyikirwa mu kuyobora ba mukerarugendo Karisimbi Events: Travel Agency of the Year -Satguru Travel and Tours
Ikigo cy’umwaka gifite uburyo bwiza bwo kwishyurana mu ikoranabuhanga Karisimbi Events:Digital Payment Solution Of The Year):MTN Mobile Money Rwanda Ltd
Ikigo cy’Ishuri mpuzamahanga muri Karisimbi Event International School of the Year :Arcons International School
Ibi bihembo bitegurwa na Karisimbi Events isanzwe itegura ibihembo bitandukanye birimo ibihabwa ibigo byacuruje neza kurusha ibindi.
Harimo kandi ibihabwa abateje imbere imyidagaduro kurusha abandi n’ibindi.
Ni ibihembo biba buri mwaka kugira ngo bakangurire abantu gutanga serivisi zinoze no gufata neza abakiliya.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW