Ibintu bikwiye gutuma buri Munyarwanda aza kureba Amavubi na Lesotho

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu gihe habura amasaha atari mensh ingo ikipe y’Igihugu, Amavubi, yakire Lesotho mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, hari ibikwiye gutuma uyu mukino witabirwa n’Abanyarwanda ndetse n’Abatura-Rwanda.

Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri uyu wa Kabiri, kuri Stade Amahoro i Remera, hateganyijwe umukino uza guhuza u Rwanda na Lesotho. Ni umukino ufite igisobanuro ku mpande zombi.

UMUSEKE wagerageje gutunga itoroshi muri bimwe muri byinshi byatuma Abanyarwanda, bitabira uyu mukino.

Kwinjira byorohejwe!

Mu gihe hari bamwe mu bari baguze amatike ku mukino wa Nigeria n’Amavubi ariko ntibabashe kwinjira, inzego bireba zatangaje ko ari igihe cyiza cyo gukosora amakosa yabaye mu myinjirize, maze abantu bakinjira batekanye kuri uyu munsi.

Ikirenze kuri ibi, kwinjira mu myanya y’1000 Frw na 2000 Frw, byagizwe ubuntu nk’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryabitangaje.

Ikindi kandi, abandi bifuza kwicara mu myanya y’icyubahiro, ibiciro byakubiswe hasi. Mu cyubahiro byagizwe 10.000 Frw, muri Business suite ni 15.000 Frw, muri V.VIP ni 25.000 Frw, mu Bayobozi ni 50.000 Frw mu gihe mu myanya yindi y’abayobozi bakuru ari 500.000 Frw.

Igihe cyiza ku Amavubi cyo kwiyunga n’Abanyarwanda!

Iyo uganiriye n’abakinnyi bari mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, wumvamo icyizere cyo gutsinda umukino wa Lesotho. Abavuga ibi, babishingira kuri byinshi birimo ko basaba Abanyarwanda kuza kugaruka kubatera ingabo mu bitugu kugira ngo uyu murindi ubafashe.

- Advertisement -

Abasore ndetse n’abatoza b’Amavubi, bavuga ko ari igihe cyiza cyo gukosora amakosa bakoze ku mukino batsindiwe i Kigali na Super Eagles, kandi bizeye kubikora kugira ngo biyunge n’Abanyarwanda.

Amanota ya Lesotho afite igisobanuro kinini ku Amavubi!

Kugeza ubu, u Rwanda rufite amanota arindwi mu amaze gukinirwa. Mu gihe rwatsinda uyu mukino, rwahita rwuzuza 10 kuri 18 yaba amaze gukinirwa. Igihe aya manota yaba abonetse imbumbe, yaba ari amateka ku Rwanda mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Adel Amrouche yijeje Abanyarwanda kugira ibyo ahindura cyangwa we agahinduka!

Nyuma y’umukino wahuje Amavubi na Nigeria, Umunya-Algérie, Adel Amrouche utoza u Rwanda, yavuze ko hari ibyo agomba guhindura cyangwa se we ubwe akaba ari we uhinduka. Ibi birasobanura ko uyu mutoza agomba guhera kuri uyu mukino maze akongera gutuma Abanyarwanda bamwenyura.

Umukino ubanza wabereye muri Afurika y’Epfo, u Rwanda rwatsinze Lesotho igitego 1-0.

Umukino w’uyu munsi, nta bwo uza kugaragaramo kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad kubera amakarita atatu y’umuhondo. Manzi Thierry, ni we uza kuba ayoboye bagenzi be.

Amavubi yatsindiye Lesotho muri Afurika y’Epfo igitego 1-0
Abasore bakomeje gukaza imyitozo
Ni amakipe asanzwe aziranye

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *