Imvura yatumye umukino wa Mukura VS na Rutsiro usubikwa

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Imvura nyinshi yaguye mu Karere ka Huye mu masaha ya nyuma ya Saa Sita kuri uyu wa Gatandatu yatumye umukino wari guhuza Mukura VS na Rutsiro FC usubikwa.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15, Werurwe 2025, kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye hari kubera umukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru.

Ni umukino ikipe ya Mukura VS yari bwakire ikipe ya Rutsiro FC.

Amakipe yombi, abasifuzi n’abafana bari bageze kuri iyi Stade ya Huye.

Imvura yatangiye kugwa i Huye nyuma ya Saa Sita yaje gutuma uyu mukino udakinwa kuko, ikibuga cya Stade Mpuzamahanga ya Huye cyuzuyemo amazi, ibyatumye abakinnyi badasohoka mu rwamabariro ngo bishyushye.

Kugeza saa Kumi n’imwe z’umugoroba, imvura yari ikiri nyinshi mu Karere ka Huye, amazi akiri mu kibuga cya Stade Mpuzamahanga ya Huye mu gihe abafana bo bari basohotse.

Ikipe ya Mukura yavuze ko umukino wasubitswe bitewe n’imvura.

Yanditse ku mbuga nkoranyambaga zayo iti ” Igihe cyo kuwusubukura [umukino] tuzakibamenyesha.”

Ni ubwa kabiri imvura ivangamiye imikino yo kuri Stade ya Huye, tariki 9 Werurwe 2025, nabwo umukino wahuzaga Mukura VS na Gorilla FC wahagaritswe ku munota wa 60 kubera imvura nyinshi.

- Advertisement -

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE I HUYE

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *