Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda ziriga uko zanoza umutekano wo ku mipaka

Intumwa z’ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda( UPDF),zahuriye mu nama ya kane igamije kwiga ku mutekano wo ku mipaka y’ibihugu byombi no gukuraho imbogamizi zihari.

Iyi nama y’iminsi itatu yatangiye  kuwa kane tariki ya 20-22 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Mbarara, muri Uganda.

Muri iyi nama ihuza ingabo z’ibihugu byombi, intuma z’u Rwanda ziyobowe na Brig Gen Pascal Muhizi  usanzwe uyobora diviziyo ya gatanu .Naho ku ruhande rwa Uganda ziyobowe Maj Gen paul Muhanguzi.

Iyi nama kandi yitabiriwe n’Umukozi ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Kampala, Colonel Emmanuel Ruzindana .

Muri iyi nama , impande zombi zarebeye hamwe ibimaze kugerwaho mu gukumira ibikorwa byo kwambukiranya imipaka mu buryo bunyuranyije n’ amategeko bishobora guhungabanya umutekano.

Banaganiriye ingamba zihari mu gukorera hamwe mu gucunga umutekano ku mipaka no kurwanya ibikorwa byo kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Maj Gen Paul yashimye abakuru b’ibihugu byombi n’ubuyobozi  bw’ ingabo   z’ibihugu mu ntego zo kurushaho kurinda imipaka.

Ati “ Turi hano kugera ngo dusuzumire hamwe intambwe imaze kugerwaho mu gukorera hamwe mu gucunga imipaka y’abaturage bacu. Turashima ibimaze kugerwaho kuva twatangira uru rugendo. Abayobozi b’ingabo batanga amakuru neza by’umwihariko ku bibangamira imipaka yacu kandi turashima intamwe yatewe.”

Yakomeje ati “ Ndifuza ko twakomeza kugera ku ntego z’abagaba b’ikirenga b’ingabo ndetse b’abagaba bakuru  b’ibingabo zacu. Iyi nama irongera kubaka birushijijeho ubushuti n’ubufatanye hagati yacu .”

- Advertisement -

Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu muri RDF, Brig Gen. Pascal Muhizi , uyoboye iri tsinda ry’ingabo z’u Rwanda, yashimiye uburyo bakiriwe,  anashima uburyo inama ziheruka zatanze umusaruro mu gucunga imipaka ihuriweho n’ibihugu byombi mu gukumira ibikorwa n’ibyaha .

Mbere yuko inama itangira, intumwa z’ingabo z’ibihugu byombi zasuye akarere ka Ntungamo , bakirwa n’abayobozi b’uturere twa Ntungamo na Rukiga , duhana imbibi n’uRwanda.

Iyi nama ya kane igamije kwiga ku mutekano wo ku mipaka y’ibihugu byombi no gukuraho imbogamizi zihari
Ziyemeje gukomeza kurwanya ibikorwa n’ibyaha bikorerwa ku mipaka
Ingabo z’ibihugu byombi zasuye Akarere ka Ntungamo , zakirwa n’umuyobizi wako

UMUSEKE.RW