Intumwa za AFC/M23 zagiye muri Qatar

Abahagarariye ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiye i Doha muri Qatar,kuganira na  Emir wa Qatar Sheik Tamim Bin Hamad Al Than.

Ikinyamakuru Jeune Afrique, kivuga ko kuwa 27 Werurwe 2025,abagize iri huriro barimo umuyobozi wungirije , Bertrand Bisimwa, n’umuyobozi ushinzwe iperereza n’ibikorwa bya gisirikare , Colonel Nzenze Imani John ari bo berekeje muri Qatar.

Aba bagiye i Doha nyuma yaho kuwa  18 Werurwe, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thania, hurije hamwe Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC, baganira ku mwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ikibazo cy’umutekano mucye kiri mu Burasirazuba bwa Congo.

Byari byabanje gutangazwa ko iri huriro ryahawe ubutumire na Qatar ariko umuvugizi wungirije  waAFC/ M23,Dr Oscar Balinda, abyamaganira kure .

Igihugu cya Qatar gikomeje gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy’intambara ikaba ikomeje kumva impande zombi zihanganye.

Ni nyuma yaho Angola yari umuhuza mu biganiro yikuye mu biganiro .

Icyakora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) uheruka kwemeza abahuza batanu mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Abahuza Batanu bemejwe barimo; Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Kgalema Motlanthe wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, Catherine Samba Panza wayoboye Santarafurika na Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia.

Bemerejwe mu nama yiga ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC yahuje abakuru b’ibihugu b’iyi miryango, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa Mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025.

AFC/M23 iheruka gutangaza agahenge gusa amakuru avuga ko kugeza ubu mu gace ka Walikale kacyumvikanamo amasasu,iri huriro rigashinja ingabo za leta kurenga ku gahenge bumvikanyeho.

UMUSEKE.RW