Inzobere mu buvuzi bwa Kanseri bemeza ko iy’ibere ari iya mbere mu guhitana abagore, ariko yoroshye mu kuyisuzuma no kuyivura, aho uyirwaye aba afite amahirwe yo kuyikira mu gihe yivuje hakiri kare.
Byavugiwe mu nama yahurije i Kigali inzobere n’abahanga mu guhangana na kanseri y’ibere ku rwego rw’Isi, kuri uyu wa 4 Werurwe 2025.
Izi nzobere zagaragaje ko umugabane wa Afurika ukomeje kwibasiwa na kanseri y’ibere, aho ufite igipimo cyo hejuru cy’abahitanwa nayo ku Isi.
Herekanwe ko hafi 60%–70% by’abagore bo muri Afurika basuzumwa kanseri y’ibere nyuma yo gukomererwa n’ubu burwayi.
Karen Nakwala Chilowa, ukomoka muri Zambia wakize kanseri y’ibere, yasabye ko abagore badakwiriye gutegereza kwibutswa kujya kwisuzumisha, cyangwa kubanza kugaragaza ibimenyetso.
Yasabye abafata ibyemezo gushyira ku isonga ubuzima bw’abagore, kuko igihe cyose ubuvuzi bwabo bushowemo mu buryo bufatika, bitanga umusaruro ku muryango, igihugu n’umugabane.
Ati “Nicyo gihe tuzatangira gutsinda urugamba rwa kanseri y’inkondo y’umura, ishobora gukumirwa, ndetse kanseri y’ibere ishobora kuvurwa iyo igaragaye hakiri kare.”
Umuyobozi w’inama ishinzwe kurwanya kanseri y’ibere ku Isi, Soraya Mellali, yavuze ko ubufatanye mu buvuzi bwa kanseri y’ibere aribyo bizafasha Isi kurokora ubuzima bwa benshi ihitana.
Ati: “Twizera ko binyuze mu bufatanye no kungurana ubumenyi, ari ingenzi mu kuzana impinduka. Gukorana ntibikiri amahitamo, ahubwo ni bwo buryo bwonyine bwo kujya imbere.”
- Advertisement -
Yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyize imbere ubuvuzi, by’umwihariko mu kwita ku iterambere ry’umugore no kwanga guheranwa n’ibibazo.
Ati: “Bigaragaza ko gutsinda bishingira ku ifatwa ry’ingamba zihamye no kuzishyira mu bikorwa.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko kanseri y’ibere ari yo yoroshye gusuzuma kuko n’umuturage ubwe cyangwa umufasha we bashobora kuyisuzuma hakiri kare.
Ati: “Ikindi kandi, iyo kanseri y’ibere isuzumwe hakiri kare, ku cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri, amahirwe yo kuyikira agera kuri 80%, haba binyuze mu kubagwa cyangwa mu bundi buryo bunyuranye bwo kuyivuza.”
Dr. Nsanzimana yatangaje ko mu Rwanda kuvura kanseri bitakiri ingorabahizi kuko abayirwaye bishyura ubuvuzi bakoresheje ubwisungane mu kwivuza.
Ati “Iyi gahunda igamije gukuraho umutwaro w’ubukungu ku bantu bafite amikoro make mu bijyanye no kwivuza kanseri.”
Muri Afurika, kanseri y’ibere yihariye 12% by’imfu zose ziterwa na kanseri. Kandi mu bagore 198,553 bayisangwamo, 77% batangira kwivuza bitinze cyane, naho 17% ntibahabwe ubuvuzi bukenewe.
Ni mu gihe ku rwego rw’Isi, kanseri y’ibere ari yo iza ku isonga mu zihitana abagore. Mu mwaka wa 2022, yagaragaye ku bagore basaga miliyoni 2 n’ibihumbi 300, aho ibihumbi 666 muri bo yabahitanye.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW