Karongi: Mukandoreyaho Josephine w’imyaka 53 wo mu karere ka Karongi, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 63 akoresheje umupanga, arangije ahamagara Umuyobozi w’Umudugudu amumenyesha ko amurangije.
Ubwo bugizi bwa nabi bwabereye mu Mudugudu wa Uwiraro, Akagari ka Murengezo, Umurenge wa Mutuntu, Akarere ka Karongi.
Abandi bakekwaho ubufatanyacyaha ni Dusengimana Michel w’imyaka 30 n’umukobwa wa nyakwigendera witwa w’imyaka 17 y’amavuko.
Umukuru w’Umudugudu wa Uwiraro Buranga Ildephonse, yabwiye IMVAHO Nshya ko uwo mugore yatemye umugabo we nyuma y’amakimbirane bari bagiranye ku wa Mbere tariki ya 17 Werurwe.
Mudugudu avuga ko nyakwigendera witwa Uwifashije Metusela ku wa 17 Werurwe yari yiriwe mu isoko rya Mukungu, atashye anyura muri Santere y’ubucuruzi ya Karambo, anatahana icupa ry’urwagwa, arishyira mu nzu, arasohoka akomangira uwo mugore we wari mu yindi nzu batangira gutongana.
Ati “Muri uko gutongana ni bwo umugore yasohokanye umupanga, hari mu ma saa tatu z’ijoro umugabo ariruka ubwatsi bw’inka bwari buri iruhande rw’ibiraro byazo buramutega ,yikubita hasi agwira urubavu, umugore ahita amugeraho umutwe arawujanjagura.”
Uwo mugore ngo yamaze kumutema ajya kuryama, bujya gucya yandikira Mudugudu .
Umuyobozi w’Umudugudu yagize ati “Mbibonye namuhamagaye ntiyacamo, mpamagara umuhungu we mubaza icyo nyina ampamagariye ambwira ko yiryamiye ntabyo azi. Muhamagaye nanone icamo, arambwira ngo ya makimbirane abyaye urupfu, ndamurangije.”
Mudugudu avuga ko yahise ajyayo asanga koko ibyo yamubwiraga ni byo, nyakwigendera aryamye hafi y’ibiraro by’inka.
- Advertisement -
Nyiransengimana Dative, mwishywa wa nyakwigendera, yavuze ko bakeneye ubutabera kuko nyirarume yishwe mu gihe umwana we mukuru yari yaramubwiye ko azamwica.
Ati “Dukeneye ubutabera ku rupfu rwa marume kuko n’ubundi uwo muhungu we mukuru yigeze kumukubita amubwira ko amaherezo azamwica. Izo nyandiko babyanditseho abyemera, babunga zirahari, none dore koko arishwe.”
Amakuru avuga ko kuwa kabiri ari bwo Abunzi bagombaga kugabanya isambu nyakwigendera na mushiki we, bikaba bikekwa ko bashobora kuba bamwishe kugira ngo iryo gabana ritaba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu Ntaganda Wilson, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane no kwica undi kuko bigira ingaruka mbi cyane.
Ati “Umugore arabyemera ko yamwishe uretse ko yabanje kutujijisha avuga ngo ni umuhini yamukubise mu mutwe, ariko bigaragara ko ari umupanga kuko yari yatemwe kandi umuhini ntutema. Ntibikwiye ko umuntu yica undi ngo aramuziza umutungo kuko umugabo arapfuye, umugore agiye gufungwa uwo mutungo amujijije ntacyo umumariye.”
Nyakwigendera asize abana bane . Ni mu gihe Uyu mubyeyi afungiwe kuri Sitasiyo ya Twumba mu Karere ka Karongi, hamwe n’abana be babiri bakekwaho ubyfatanyacyaha muri ubwo bugizi bwa nabi.
UMUSEKEKE.RW